Abagera kuri miliyoni 41 bagiye guhura n’inzara mu majyepfo y’Afurika

15,699

41 million people in Southern Africa to face food insecurity

Abagera kuri miliyoni 41,2 bo mu bihugu 13 byo muri Afrika y’Amajyepfo bazahura nicyibazo cyo kubura ibyo kurya nyuma yuko ibihingwa bibuze imvura muri uyu mwaka wa 2018/2019 kuzageza muri Mata 2020.

Akanama gahuje ibi bihugu kagenzura ibijyanye n’ihindagurika ryikirere n’imirire kakaba gaherutse gutangazako iki kibazo cyamaze kumenyeshwa SADC mu nama yahuzaga ibihugu bihuriye muri uyu muryango i Windhoek muri Namibia.

Ibi bihugu byo mu majyepfo ya Afrika byasaruye ibingana na toni miliyoni  37,5  ku bigori mu gihe cyihinga cya  2018/2019 ugereranyije n’umusaruro wari kuboneka hagabanutseho toni miliyoni  5,4 arinacyo giteye impungenge.

Iri barura ryagaragaje ko abasaga miliyoni  41,2 mu baturage bagize ibi bihugu bibarizwa muri  SADC babarizwa mu bihugu bya  Angola, Botswana,  DRC, eSwatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Mozambique, Namibia, South Africa, Tanzania, Zambia ndetse na Zimbabwe.

Umusaruro w’ibigori muri South Africa wagabanutseho 19%ugera kuri toni  15,1 mu gihe mu mwaka ushize umusaruro wari kuri toni miliyoni  18,7,Zambia  wagabanutseho 14,7% , Botswana ugabanukaho 92% bikaba bikabije ugereranyije n’ibindi bihugu, Namibia na Lesotho hamwe wagabanutseho 53% ahandi ugabanuka ku kigero cya  50% mu gihe Angola umusaruro wagabautseho  1%,Tanzania ugabanukaho  4%.

Ubu bushakashatsi bugaragazako ibihugu 11 bigize uyu mu ryango bizagerwaho n’ikibazo cyo kubura ibyo kurya kuko ikigero cyarazamutse kigera kuri 28% cyabazabura ibyo kurya,kugeza muri Mata 2019 muri South Africa nibo bazagerwaho cyane abagera kuri miliyoni 13,7 bazahura niki kibazo,bakurikirwe na  DRC izaba ifite abaturage basaga miliyoni 13 bazaba bakeneye ibyo kurya naho  Zimbabwe izahura niki kibazo kubaturage bayo bagera kuri miliyoni 5,5 million ndetse na  Zambia izaba ifite abagera kuri miliyoni 2,3.

 

Comments are closed.