Wa Muhanzi Ucuranga Gitari Yikoreye mu Tujerekani ngo Agiye gufashwa n’Umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda

12,399
Kwibuka30

Bwana IYAMUREMYE ISRAEL nawe ngo yaba agiye gufashwa gusohora ibihangano bye, ndetse agakorana indirimbo na MANI MARTIN

Kwibuka30

Nyuma y’aho umuhanzi Nyarwanda Alain MUKURARINDA avumburiye imwe mu mpano yari yarirengagijwe muri NSENGIYUMVA bakunze kwita IGISUPUSUPU akamufasha ndetse ubu akaba ari no ku rwego rwo hejuru mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, bisa nkaho byafunguye amaso abandi bantu benshi bari bafite impano zitavugwa cyangwa ngo zimenyekane muri rubanda. Muri iyo nkundura, haje kugaragara undi Munyarwanda witwa IYAMUREMYE ISRAEL, uyu we yaje afite ubuhanga budasanzwe mu kuririmba akoresheje gutari yikoreye we ubwe mu tujerikani no mu nsinga kandi ukumva binogeye amatwi. IYAMUREMYE ISRAEL yamenyekanye cyane ubwo yaririmbiraga abahisi n’abagenzi akoresheje iyo gitari ye, nyuma yaje kuzanwa I Kigali mu gitaramo cyo kwibuka FRAPONT NDAGIJIMANA wahimbye ikigo cya HVP GATAGARA, maze imbaga y’abantu bari bitabiriye icyo gitaramo banyurwa n’uburyo aririmbana ubuhanga muri gitari yikoreye mu tujerekani. Ibyo byatumye umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda kandi wubatse izina Bwana MANI MARTIN yiyemeza kumufasha no kuzamura impano ye ku ruhando rwo hejuru.

Mani MARTIN yatangarije ikinyamakuru igihe.com ko yanyuzwe n’impano itangaje iri muri uno mugabo w’imyaka 40 y’amavuko bituma yumva yamufasha nubwo yari afite ibindi byinshi. Yagize ati:”nakozwe ku mutima n’ubuhanga bwa Israel IYAMUREMYE, bitarenze uku kwezi kwa cumi nzatangira gukorana nawe mufashe gushyira hanze Album, tunakorane indirimbo”

Bwana Israel akimara kumva ano makuru yishimye cyane ndetse avuga ko ari amahirwe adasanzwe gukorana n’umuntu nka MANI MARTIN wubatse izina mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Israel IYAMUREMYE aremeza ko afite indirimbo nyinshi, ariko iyo abantu bamuziho cyane ni iyitwa MARIGARITA, indirimbo abantu benshi bagiye bashyira kuri za status zabo zo ku mbuga nkoranyambaga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.