Abahamijwe ibyaha bya genocide bagiye kurangiza igihano, bazahabwa amasomo yihariye

6,039

Guverinoma y’u Rwanda igeze kure itegura integanyanyigisho yihariye izafasha mu kuyobora urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, no gusubiza mu buzima busanzwe abasoje imyaka y’igifungo bakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko ayo masomo yitezweho gufasha abarenga 22,000 basubira mu Muryango Nyarwanda nyuma yo gusoza ibihano bari barahawe. 

Yabigarutseho ku wa Kabiri taliki ya 23 Gicurasi, ubwo yaganirizaga Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, ku birebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Yagize ati: “Abafungiwe ibyaha bya Jenoside babari barakatiwe igifungo cy’imyaka iri hagati ya 20 na 30 barimo kurekurwa. Ubugenzuzi twakoze bwerekana ko abafungiwe ibyaha bya Jenoside bari hagati ya 1000 na 2500 ari bo barekurwa buri mwaka mu cyiciro cy’abari barakatiwe imyaka iri hagati ya 15 na 25.” 

Akomeza avuga ko abenshi mu bakatiwe imyaka 30 y’igifungo babura igihe gito bagatagira gufungurwa, mu gihe bari mu cyiciro y’abiswe ba “Ruharwa” kubera ibikorwa by’ubugome bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Yakomeje agaragaza ko kurekura abo bagororwa bisaba guteguranwa ubwitonzi kandi bakabanza guhabwa amasomo abasubiza mu Muryango Nyarwanda, cyane ko bazasanga hari impinduka nyinshi zabaye mu gihugu nyuma y’imyaka 30 ishize.

Akomeza agira ati: “Ubu turashyira imbaraga nyinshi mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu gihe dukomeje no kurwanya abahakana, abapfobya Jenoside n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo.”

Minisitiri Dr. Bizimana yanahishuye ko bamwe mu bafungiwe ibyaha bya Jenoside batarahinduka, bakaba bakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside, ishobora no kubakurikirana bageze muri sosiyete.

Yongeyeho ko abaturage b’aho  bazerekeza ari na ho kenshi bagiye bakorera ibyaha bya Jenoside, batangiye guhabwa amakuru banategurirwa kubakirana urugwiro kandi bakaniga uburyo bashobora kubana na bo mu mahoro.”

Akomeza agira ati: “Iyi nteganyanyigisho yihariye izafasha abarekurwa buri mwaka kwiyakira no kwisanga mu muryango. Turimo gukorana n’ibindi bigo birimo Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Umutekano, Imiryango Itegamiye kuri Leta n’abandi bafatanyabikorwa mu gutegura ayo masomo.”

Umubare munini w’abarimo kurekurwa n’abarekuwe mbere waburanishijwe ndetse unakatirwa n’Inkiko Gacaca, ubutabera bw’Umwihariko w’u Rwanda bwagize uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by’ubutabera bitagira ingano byakurikiye ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Binyuze mu Nkiko Gacaca, Abanyarwanda batunguye Isi yose kuko bagaragaje ubushobozi bwihariye mu gukemura ibibazo byabo mu gihe bari bahanzwe amaso n’abibazaga uko byari kugenda mu gihe nta butabera bwaba bubonetse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

Inkiko Gacaca zasoje imirimo yazo mu 2012, nyuma yo kuburanisha imanza zirenga miliyoni 1.9 zirebana n’ibyaha bya Jenoside mu gihe cy’imyaka 10. 

Ishyinguranyandiko ry’amadosiye yaburanishijwe muri Gacaca arategurirwa gushyirwa mu Murage w’Isi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi n’Umuco (UNESCO). 

Mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Minisitiri Dr. Bizimana yasobanuye ko hakomeje ibiganiro, ubukangurambaga, n’Itorero ku ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda, harimo n’abakozi ba Leta. 

Hari n’imikoranire n’inzego zirimo iz’uburezi mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabwiye Komisiyo ko Minisiteri ikomeje gukurikirana ibikorwa byo guhuza inzibutso, kubaka inzu z’amateka ya Jenoside, kwegeranya inyandiko n’ubuhamya no kubika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Abadepite basabye ko mu bukangurambaga bwo kurwanya Jenoside, urubyiruko mu byiciro bitandukanye rwitabwaho, n’abakuze bacengejwemo ingengabitekerezo ya Jenoside kuva kera. 

Basabye MINUBUMWE gukomeza kugira uruhare mu gutangaza ubushakashatsi ku urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Comments are closed.