Abakirisitu b’Itorero ADEPR bariye karungu, barashaka kweguza Umushumba Mukuru

3,279

Abayoboke b’Itorero ADEPR mu Ntara y’Iburengerazuba, barasaba ko Umuvugizi Mukuru w’iryo torero, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yeguzwa ku buyobozi bwa ADEPR.

Bimwe mu bibazo abakirisito bashingiraho basaba ko yeguzwa, ni ibyaha n’amakosa bamushinja bita ko bikomeje kumuranga.

Inyandiko Imvaho Nshya ifitiye kopi igira iti “Ibyo turabisaba dushingiye ku byaha n’amakosa tumushinja bikomeje kumuranga kandi bikaba binyuranye n’amahame y’Itorero ryacu, ndetse bikaba binahabanye n’indangagaciro za Ndi Umunyarwanda”.

Ibindi bashingiraho basaba ko Pasiteri Ndayizeye Isaie yeguzwa; ni ukwimikwa na KIAMUKA atariko biteganyijwe, kwirukana abapasitori n’abavugabutumwa nta mpamvu, kugurisha imitungo y’itorero uko ashatse, gukoresha iterabwoba, ivangura, itoteza n’itonesha.

Aba bakirisitu bashinja Pasiteri Ndayizeye gushora Itorero mu manza kandi agahora atsindwa.

Bati “Urugero, mu bantu basaga 900 bamureze, babiri bamaze gutsindira 200,000,000 FRW”.

Imvaho Nshya iracyagerageza kuvugisha Umuvugizi Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye, kuko telefoni ye icamo ariko ntayifate. Yoherejwe n’ubutumwa bugufi ariko ntiburasubizwa.

Abakirisitu bandikiye Urwego rw’Imiyoborere (RGB) rumenyesha inzego zirimo Minisitiri muri Perezidansi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Ubugenzacyaha, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ndetse n’inzego zihagarariye amadini n’amatorero.

Comments are closed.