Abakongomani b’abahezanguni barashinja perezida w’u Burundi gukorera mu kwaha kwa Kagame

9,604
Kwibuka30

Nyuma y’aho perezida Evariste Ndayishimiye avuze ko Congo itazi neza abo M23 aribo mu by’ukuri, byatumye uyu muyobozi yibasirwa bikomeye na bamwe mu bakongomani b’abahenzanguni ndetse bamwe bakamushinja gukorera mu kwaha kwa Kagame.

Bamwe mu bakongomani b’abahezanguni barashunja perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye kuba akorera mu kwaha kwa perezida w’U Rwanda Paul Kagame nyuma y’aho uyu muyobozi atanze ikiganiro kuri Jeune Afriqe amaze akavuga ko abayobozi ba repubulika iharanira demokarasi ya Congo batazi neza umwanzi bari kurwana nawe.

Kwibuka30

Bwana Evariste Ndayishimiye kuri ubu uyoboye umuryango bigize uburasirazuba bwa Africa EAC, yavuze ko guverinoma ya Congo itazi mu by’ukuri M23 abo aribo, yagize ati:”Guverinoma ya Congo ntabwo izi mu by’ukuri abagize M23 abo aribo. Mu gihe abarwanyi bahurira hamwe, bakamburwa intwaro kandi bagasubira mu buzima busanzwe, batangira kugenzura ubwenegihugu bwabo.” Uyu muyobozi yakomeje avuga ko M23 ari Abakongomani ndetse ko bikwiye kwemerwa bityo kuko ariko kuri, yaomeje agira ati:”Uyu munsi nta muntu uzi abagize M23 abo aribo, haracyari urwo rujijo. Mu gihe cyose tutaratangirira iyo gahunda, bizagorana kumenya abo aribo, no kumenya ingufu za buri umwe.”

Nyuma y’ayo magambo, abankongomani benshi ku mbuga nkoranyambaga bibasiye perezida w’ Burundi baramutuka ndetse bavuga ko akorera mu kwaha kwa perezida Kagame, uwitwa Bendela Mosi kuri Twiter yagize ati:”Uyu mugabo nawe ntakwiye kuyobora EAC, akorera mu mugongo wa perezida Kagame, amaze kubitwereka kabiri kose, ni gute ahakana ibintu isi yose imaze kumenya” Isabelle Chando nawe yagize ati:”Bano ba perezida bose mbona batinya Kagame, uyu nawe niba atazi ikibazo aje gukemura nabivemo atureke ubwacu twirangirize ikibazo, nta soni ngo ntabwo azi ko M23 ari RDF yiyambitse undi mwambaro”

Bikema Mukazitu nawe yavuze ko biteye isoni kubona kugeza ubu umuryango uhuriyemo ibihugu byo muri Afrika y’uburasirazuba utari werura ushinje u Rwanda ku mugaragaro, ati:”Ibintu isi yose imaze kubona, none uyu mugabo we aaje avuga ngo nituzi abo turwana nabo? Ni M23 y’Abanyarwanda bari kumwe n’igisirikare cya RDF”

Kugeza ubu usibye ibihugu nka Leta Zunze ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Espagne, ibihugu byo karere nta na kimwe cyari cyashinja u Rwanda kuba rufasha mu buryo ubwo aribwo bwose ingabo zo mu mutwwa M23.

Leave A Reply

Your email address will not be published.