Wa mukobwa washinjwaga gusambanya agasore k’imyaka 17 yahamijwe icyaha arakatirwa

5,809
Kwibuka30

Umukobwa w’imyaka 35 uherutse gufatirwa mu cyuho aryamanye iwe n’umwana w’umusore w’imyaka 17 yahaijwe icyaha akatirwa igifungo cy’imyaka 25.

Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2022 urukiko rwisumbye rwo mu KArere ka Huye rwahanishije igifungo cy’imyaka 25 umukobwa w’imayaka 32 y’amavuko waregwaga n’ubushinjacyaha gusambanya umwana m’umuhungu utarakwiza imyaka y’ubukurea.

Kwibuka30

Mu kwiregura, uyu mukobwa yavuze ko uwo mwana w’umusore w’imyaka 17 y’amavuko bari basanzwe bakundana urukundo rwa hungu-kobwa kandi bakaba bari bamaze igihe bari mu rukundo, yakomeje avuga ko ubwo babafataga, basanze uwo musore yaje kumusura nk’uko undi musore wese yasura umukobwa bakundana.

Ababyeyi b’uyu mwana w’umusore bavuze ko ku italiki ya 23 Nzeli 2022 aribwobashatse uyu mwana baramubura kugeza amasaha yokuryama ageze, bahita bigira inama yo kurangisha, nibwo umwe mu bana basanzwe bagendana na nyamuhungu bavuze ko bajya gushakira kuri uwo mukobwa maze bagiyeyo bamusangayo yiryamiye mu gituza cy’uwo mukobwa.

Kino gihano cyari cyasabwe n’Ubushinjacyaha bwagendeye ku biteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave A Reply

Your email address will not be published.