Abamotari mu gukumira coronavirus mu Rwanda bashobora gusabwa kwitwaza alcool bahanaguza casque z’Abagenzi

12,632

Mu rwego rwo kwirinda coronavirus, zimwe mu ngamba zashyizweho nuko abakora umwuga w’ubumotari bashobora kujya bitwaza alcool ihanagura za casques z’abagenzi.

Biragoye kumara umunsi wose nta kinyamakuru cyanditse ku bijyanye n’icyorezo cya Coronavirus, ni icyorezo kimaze guhitana benshi kandi cyandura mu buryo bwihuse cyane, ndetse kugeza ubu kikaba kitari cyabonerwa umuti cyangwa urukingo, ikintu gituma ino ndwara itinywa cyane. Coronavirus yatangiriye mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 abantu barenga ibihumbi 100 bamaze kuyandura mu bihugu birenga 80 mu gihe abarenga 3500 aribo imaze kwivugana, irabahitana barapfa

nubwo iyi virus itagaragara mu rwanda, u Rwanda rukomeje gufata ingamba zikomeye mu guhashya iki cyorezo gikomeje gitwara ubuzima bw’abantu benshi aho rusaba buri mu turarwanda kubahiriza amabwiriza agamije kwirinda ko coronavirus yagera mu gihugu

mu kiganiro cyatambutse kuri RBA kivuga ku cyorezo cya coronavirus ikomeje guhitana imbaga yabatuye isi ikanakwirakwira ku muvuduko wohejuru udasanzwe n’ingamba zo kugikumira, hagarutswe ku buryo aba motari bashobora kwifashisha mu gukumira icyo cyorezo mu kazi kabo ka buri munsi mu gutwara abagenzi kuri moto.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubugenzuzi bw’inzego z’ibanze muri minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu SEMWAGA Angello, yavuze ko ahantu hahurira abantu hahurira abantu benshi yaba kuri hotel, ku maguriro, utubari, nahandi hashyizwe ibikoresho abantu bifashisha bakaraba intoki ariko ikibazo gisigaye ku binyabiziga nk’imodoka rusange na moto, iyi ndwara yandura mu buryo bwihuse.

Ibaruwa Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yasohoye kuwa 6 werurwe 2020 isaha asaba abanyarwanda kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemwo icyo cyorezo hari kandi kwirinda gukora cyangwa kwitsamura iruhande rw’abandi,gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki.

Comments are closed.