Nyuma yo kwirukanwa muri Radio& TV10, David BAYINGANA yabonye akandi kazi keza.

40,222

Bwana BAYINGANA David yabonye akazi gashya nk’uhagarariye Prime insurance nyuma y’aho yirukaniwe muri Radio na TV10

Mu minsi mike ishize nibwo byinshi mu bintamakuru byo mu Rwanda btashyize ku mitwe y’inkuru zabyo amakuru y’iyirukanwa rya Bwana DAVID BAYINGANA nk’umukozi w’ikigo cya Radio na TV10 Rwanda aho yari umuyobozi wa TV10, ndetse ajyana n’uwari umukuriye Bwana JADO CASTAR. Nyuma y’aho yirukaniwe, kuri ubu DAVID BAYINGANA ari mu byishimo byinshi nyuma yaho aboneye akandi kazi muri Prime Insurance.

David BAYINGANA yasinye amasezerano y’akazi n’ubuyobozi bwa PRIME INSURANCE

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Bwana David BAYINGANA yagize ati: nishimiye kandi ntewe ishema no kuba ambasaderi umentekanisha kampani ya Prime insurance” Munsi y’ubwo butumwa, abantu benshi bamwandikiye bamwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya agiyemo, nawe akabasubiza abashimira. Ariko umwe mu bari basanzwe mu bayobozi be kuri RADIO&TV10, umunyamategeko SAFARI KIZITO tamubwiye ati:”congs Ambassador, turanywera he?” DAVID BAYINGANA ntiyariye iminwa, yahise amusubiza ati turanywera mu birahure birebire.

BAYINGANA David yize amategeko ariko akaba yarakoze mu bijyanye n’itangazamakuru, aho yigaruriye imitima ya benshi kubera inkuru z’ubusesenguzi yakoraga muri siporo.

umunyamakuru wa indorerwamo.com yagerageje kuvugana na David ku murongo wa tel kugira ngo tumenye uburyo yakiriye iyo mirimo mishya ariko birananirana. Bwana DAVID BAYINGANA azaba ari brand Ambassador wa Prime insurance, ni ukuvuga ko azaba ashinzwe kumenyekanisha mu baturage bari hirya no hino izina rya Prime insurance ndetse n’ibikorwa byayo.

Comments are closed.