Abamotari Ntibavuga rumwe ku itegeko ryo Gutera irangi moto zose

17,446

Aba motari ntibishimiye umwanzuro wawafashwe n’impuzamashyirahamwe yabo w’uko moto zigomba gusigwa amarangi mashya.

Ni gake hano mu mujyi wa Kigali ubasha gutega waganira na motari ntakubwire agahinda ke, agahinda n’ibibazo  bya motari bimaze igihe kirekire, byagiye bivugwa kenshi mu bitangazamakuru ariko bikanga bikaburirwa ibisubizo ku buryo wibaza impamvu icyo kibazo cyananiranye mu gihe ibindi bibazo ndetse binakomeye kurusha ikibazo cya motari byo byagiye bivugutirwa umuti ndetse urambye. Moto ni ikinyabiziga gikoreshwa cyane kandi gitunze benshi muri iki gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali habarizwa moto zirenga ibihumbi 30, umwuga wo gutwara moto ni umwe mu myuga itunze abantu benshi hano mu Rwanda, ariko ikibazo nuko bahorana amarira aterwa ahanini n’imyanzuro iremerewe ifatwa n’abayobozi b’amashyirahamwe yabo batabagishije inama nk’abanyamuryango, ibyo bigatuma bavuga ko abayovbozi babo babarya aho kubagirira umumario.

Kuri ubu, ikibazo gihangayikishije motari, si ikibazo k’ibyangombwa cyangwa Tonton(ni ukuvuga umupolisi), ahubwo ni ikibazo cy’itegeko rishya ryashyizweho n’ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe yabo FERWACOTAM rivuga ko buri moto igomba gusigwa irange kuri garde boue (garidebu), ndetse na casque (kasike) kandi motari akaba atemerewe kubikoresha ahandi usibye ku buyobozi bwa FERWACOTAM buri moto igatanga ibihimbi 2000frs.

Motari asanga ubanze yarabaye insina ngufi icibwaho urukoma (Photo Royal TV)

Bamwe mu bamotari bavuganye na Indorerwamo.com bavuze ko iyo mwanzuro bayumvise ariko akaba ata yandi mahitamo bafite. Yagize ati:”rwose sinkubeshya, njye ubu nsigaye nkora nk’icyihebe, ibi birakabije, moto yanjye ninshya, ariko bantegetse kuyitera irangi kandi nkabikorera aho bashaka, urumva batari kwiha icyashara?! …”

Kino cyemezo cyafashwe na FERWACOTAM mu kugisobanura, ngo ni ukugira ngo isuku ya motari inozwe birushijeho. Kino cyemezo kije mu gihe u Rwanda ruri gutekereza uburyo hakoreshwa moto zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Comments are closed.