Abandi bantu 2 bakubise Bwana Salomon bikamuviramo gupfa nabo bafashwe

9,451

Abandi bantu babiri bagaragaye ku mashusho bakubita Bwana Salomon bamuziza kwiba igitoki nyuma bikamuvuramo gupfa nabo batawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko abandi bantu babiri bagaragaye ku mashusho bakubita Bwana Salomon NIZEYIMANA nyuma akaza gupfa nabo bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’igihe kitari gito bari gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Babinyujijr ku rukuta rwa Twitter, RIB yavuze ko abandi bantu bagize uruhare mu gukubita Salomon bafashwe, abo ni Bwana NTIRENGANYA J Claude wari ufite umuhini ari nawe wahondaguraga Salomon nsetse na BERAHO Afissa, ubu bakaba bari mu maboko y’ubugenzacyaha.

Bwana SALOMON NIZEYIMANA yagaragajwe ku mashusho afashwe amaboko n’amaguru ari guhondagurwa imihini azira ngo kuba yibye igitoki, hari ku italiki ya 25 Werurwe uno mwaka, bukeye bwaho nibwo amashusho ye ari gukubitwa yashyizwe hanze, maze icyo gihe abashinzwe umutekano bahise batangira guhiga abariho bamukubita, ku ikubitiro hafatwa Niyonzima J.Baptiste na Bitwayiki J.Bosco, nyuma polisi yakomeje guhigisha uruhindu abandi babiri kuri ubu bakaba bafashwe.

Comments are closed.