Abantu 11 nibo bahitanywe n’ibiza mu mpera z’icyumweru gishize

6,427
Kwibuka30
Hamaze kubarurwa 19 bahitanywe n'ibiza - Kigali Today

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda yashyize hanze imibare y’abahitanywe n’imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyumweru gishize.

MINEMA (ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda yashyize hanze imibare y’abantu bahitanywe n’imvura nyinshi yari ivanzemo n’umuyaga yaguye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23 Mata 2022. Iyo minisiteri yavuze ko abantu 11 kugeza ubu aribo bamenyekanye nk’abitabye Imana, mu gihe abagera kuri 13 bakomeretse.

Kwibuka30

Muri iyo mibare yatanzwe na MINEMA, igaragaza ko muri abo bahitanywe n’ibyo biza, 7 muribo ari abo mu Karere ka Nyamasheke, 1 wo mu Karere ka Ngororero, 2 mu Karere ka Kicukiro, hamwe n’undi 1 wo mu Karere ka Gasabo.

Usibye abapfuye n’abakomeretse, ibikorwaremezo nabyo byangirikiye muri ino mvura, imibare yagaragaje ko inzu zigera ku ijana (100) zasenyutse, muri zo 23 ni izo mu Karere ka Gasabo, 3 zo mu Karere ka Ngororero, izindi 4 zo mu Karere ka Nyamasheke, 4 zo mu Karere ka Burera, 15 zo mu Karere ka Kayonza, 5 zo mu Karere ka Nyarugenge, inzu 3 zo mu Karere ka Nyabihu, 2 zo mu Karere ka Rwamagana, mu Karere ka Ruhango 1, mu Karere ka Muhanga naho hamaze kumenyeka inzu 1, n’inzu zigera kuri 30 mu Karere ka Kicukiro.

Imihanda ibiri yangiritse mu turere twa Gakenke na Ngororero, ibiraro 6 byangiritse birimo 4 byo mu Karere ka Gasabo, ikindi 1 cyo mu Karere ka Nyarugenge, hamwe n’ikindi cyarengewe n’amazi mu Karere ka Nyarugenge.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’iteganyagihe (METEO RWANDA), giherutse gutangaza ko muri ano mezi imvura izagwa ari nyinshi kandi ikagwa mu buryo butunguranye ku kigero kiri hejuru, bityo icyo kigo kigasaba abantu batuye mu bice by’amanegeke kuba bimutse.

Comments are closed.