Huye: Umugabo yicishije agafuni umugore we wari utwite amuziza ibihumbi 10

6,396
Kwibuka30
Huye/Kigoma: Abantu 90 bafatiwe mu ishyamba bavuga ko baje kuhahurira  n'Imana – Intyoza

Umugabo wo mu Karere ka Huye yatawe muri yombi nyuma kwica umugore wari utwite, akamwica akoresheje agafuni yamutikuye mu mutwe, bikavugwa ko yamujijije amafranga ibihumbi 10.

Mu karere ka Huye, mu murenge wa Kigoma, mu Kagali ka Gisheshe haravugwa inkuru y’umugabo kuri iki cyumweru taliki ya 25 Mata 2022 waraye wicishije umugore we agafuni akamutikuye mu mutwe nyuma y’aho bombi batumvikanye ku mafaranga ibihumbi icumi (10,000frs) bivugwa ko uyu mugabo yari yayabikishije umugore ngo azagurwemo amabati undi nawe aza kuyakoresha mu bindi.

Umwe mu baturanyi b’urwo rugo amaze kubwira umnyamakuru wa indorerwamo.com ko byabaye mu ijoro kandi ko bombi bapfuye amafranga umugore yari amaze abitse, maze yabona abana bagiye kwicwa n’inzara ahitamo kuyagura ibyo kurya, yagize ati:”Nibyo koko turaturanye, byabaye mu gicuku cyane nibwo twumvise urusaku rwinshi, gusa numvise ko bapfuye amafaranga ibihumbi 10 umugabo yari yabikije umugore ngo bazayaguremo amabati, undi nawe abona abana bari kwicwa n’inzara ahitamo kuyaguramo ibiryo by’abana, intonganya rero zatangiye ubwo kuko umugabo atabyumvise, amutikura agafuni ku mutwe”

Kwibuka30

Ano makuru na none yashimangiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma Bwana Cassien Dukundimana wavuze ko uwo mugabo yari azwi mu gace atuyemo nk’umuntu udashobotse, ndetse ko muri urwo rugo byari bizwi neza ko hahora amakimbirane ashingiye ku micungire n’imikoreshereze y’umutungo, yagize ati:”Uyu mugabo ari mu kigero cy’imyaka 40, birazwi neza ko adashobotse, ni umugabo wigize inzererezi udashaka gukora, kuko yumvaga ko amafranga yose abonetse agomba kuyanywera gusa no kuyishimishamo mu tubare”

Nyakwigendera witwaga Charlotte DUSABIMANA, yari afite imyaka 35, asize abana batatu bari barabyaranye n’uyu mugabo umaze kumuhitana, ndetse biravugwa ko yari atwite inda nkuru.

Kugeza ubu rero, uwo mugabo acumbikiwe kuri station ya police ya Simbi mu Karere ka Huye, mu gihe umurambo wa nyakwigedera uruhukiye mu bitaro.

Comments are closed.