Abantu bakomeje gusetswa n’ubutumwa uwitwa Karera yandikiye Prezida Kagame

28,083

Abantu benshi bakomeje gusetswa n’ubutumwa uwitwa Karera yandikiye Prezida Kagame amusaba ko yamwohereza amafranga binyuze kuri Mobile money

Ku munsi w’ejo ubwo Prezida Paul KAGAME yaganiraga n’abantu binyuze ku rubuga rwe rwa instagram, abantu benshi bakomeje guhana agashusho k’ubutumwa uwitwa Karera07 Kayihura yandikiye prezida amusaba ko yamwohereza amafranga, ndetse amwohereza na numero ya telefoni yayanyuzaho aramutse ayamuhaye, mu butumwa bwe yagize ati:”iyi niyo numero nkoresha kuri Mobile money, mwandemeye nyakubahwa prezida wa repubulika”

Nubwo uwasomeraga ubutumwa prezida atabusomye mu ruhame, ariko bwabashaga kugaragara. Kuremera umuntu ni ijambo risigaye rikunzwe cyane n’urubyiruko iyo bashaka kuvuga ko umuntu yabaha ubufasha, nibwo wumvs umuntu avuze ngo wandemeye, aba ari gusaba ubufasha runaka.

Ku munsi w’ejo, ako gashusho katambukijwe inshuro zirenga ibihumbi 25 mu matetefoni y’abantu batandukanye hirya no hino mu gihugu.

Comments are closed.