Abantu batandatu bamaze kwicwa n’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

128

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko abantu batandatu mu Rwanda bamaze guhitanwa n’icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa n’agakoko ka Marburg, mu gihe hari abandi 20 bamaze kucyandura.

Kuri uyu wa 28 Nzeri 2024, Minisitiri Nsanzimana yagize ati “Mu Rwanda hamaze kugaragara icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Turabarura abantu 20 barwaye ndetse hari na batandatu imaze guhitana.”

Yasobanuye ko umubare munini w’abarwaye iyi ndwara n’abo yishe wiganje mu bakora kwa muganga, cyane cyane ahavurirwa indembe, amenyesha Abanyarwanda ko Minisiteri y’Ubuzima iri gukorana n’izindi nzego za Leta n’abafatanyabikorwa biri gukorana mu gushakisha abahuye n’aba barwanyi n’abapfuye.

Kuri uyu wa 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iyi ndwara yabonetse mu Rwanda, isobanura ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’iyi ndwara, hanashyirwaho ingamba zo kuyikumira.

Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’uyirwaye. Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko idakwirakwira binyuze mu mwuka.

Ibimenyetso byayo birimo kuribwa umutwe bikabije, umuriro mwinshi, kuruka, kuribwa mu mitsi, gucibwamo na kuribwa mu nda, uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.

Minisitiri Nsanzimana yatangaje ko guverinoma y’u Rwanda iri gukorana n’imiryango mpuzamahanga mu guhangana n’iyi ndwara, yizeza ko kubera ubufatanya, iki kimenyetso kizatsindwa nk’ibindi byabanje.

Comments are closed.