Abantu batandatu bo mu muryango umwe bapfuye abandi batanu barahuma kubera inzoga y’inkorano

565
Kwibuka30

Abantu batandatu bo mu muryango umwe bapfuye, abandi batanu barahuma nyuma yo kunywa inzoga y’inkorana mu mudugudu wa Kangai, mu burasirazuba bwa Mwea, mu ntara ya Kirinyaga yo muri Kenya.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’ibitaro bya Kerugoya, CeC George Karoki, mu bapfuye harimo umurwayi woherejwe mu bitaro by’intara bya Kerugoya ariko apfa ahageze kuri uyu wa kabiri.

Nk’uko Karoki abitangaza, ngo bene wabo b’uyu nyakwigendera bavuze ko abandi bantu batanu bo mu muryango wabo bapfiriye mu rugo rwabo nyuma yo kunywa inzoga y’inkorano kandi ko imirambo yabo yajyanwe gusuzumwa.

Yavuze ko hataremezwa neza umubare w’abapfuye.

Karoki yongeyeho ati: “Dufite andi makuru twabonye ku bavandimwe ndetse no mu muryango we kugeza ubu tutaremeza, bavuga ko babuze abandi bavandimwe batanu bari banyoye inzoga zitemewe.

Kwibuka30

Twabwiwe ko bapfiriye aho batuye bagahita bajyanwa mu buruhukiro.”

Amashusho menshi yabonywe na Citizen.Digital dukesha iyi nkuru yerekanaga byibuze abagabo bane bafite imyaka itandukanye n’umukecuru wicaye hanze yinzu, bigaragara ko bataye ubwenge.

Bivugwa ko batanu bari mu itsinda ryanyoye inzoga yitwa ’California’,izwi cyane kandi y’inkorano yagurishijwe muri ako gace.

Amavidewo yerekanaga abatuye muri ako gace basuzuma abantu batanu ngo bamenye koko niba bahumye.

Ku bwa Karoki, ibimenyetso byagaragajwe n’abagize ikibazo, birimo kutabona neza, bihuye neza n’ibibazo by’abandi bigeze kunywa Ethanol.

Karoki yatangarije itangazamakuru ati: “Turakeka ko iyi nzoga itemewe yari ifite Ethanol kubera ibimenyetso abayinyoye bagaragaj,ko badashobora kubona neza”.

(SRC: Umuryango)

Leave A Reply

Your email address will not be published.