Abantu batatu baraye bahitanywe ya Covid-19

5,241
Kwibuka30

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 18 Kanama 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje abarwayi bashya 635 b’icyorezo cya COVID-19 batumye umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo kuva cyagera mu Rwanda ugera ku 81,339 barimo abagera ku 70,000 bamaze gukira n’abagera kuri 980 bambuwe ubuzima n’iki cyorezo. 

Uyu munsi abantu bashya 3 ni bo bishwe na COVID-19, bakaba ari abagore 2 n’umugabo q. Abo bagore ni uw’imyaka 2 w’i Kamonyi n’uwa 28 w’iRuhango. Umugabo we ni uw’imyaka 41 ukomoka mu Karere ka Gatsibo.

Uyu munsi abarwayi 7 basezerewe mu bitaro, mu gihe abashya bahawe ibitaro ari 18. Kuri ubu abakirwaye iki cyorezo barabarirwa mu9,000barimo 36 barembye.

Abarwayi bashya batangajwe barimo ab’i Ngororero 63, Kayonza 54, Gicumbi 49, Umujyi wa Kigali 47, Karongi 47, Muhanga 44, Bugesera 37, Rulindo 33, Rusizi 32, Nyagatare 25, Rwamagana 25, Gatsibo 24, Kirehe 24, Huye 23, Kamonyi 17, Gisagara 15, Musanze 14, Ngoma 12, Gakenke 10, Ruhango 10, Nyabihu 9, Nyanza 7, Nyaruguru 6, Rutsiro 4, Nyamagabe 3, na Rubavu 1.

Abamaze gukingirwa icyorezo cya COVID-19 bageze ku 961,563 barimo abamaze guhabwa doze zombi z’urukingo 397.500.

Uyu munsi,  Inama y’Abaminisitiri yashimiye Abaturarwanda uruhare rwabo muri uru rugamba kurwanya iki cyorezo, ikaba ibasaba kwitabira kwikingiza kuko inkingo zigenda zirushaho kuboneka, ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo bagabanye ikwirakwira rya COVID-19.

Kwibuka30

Inzego z’ubuzima ziraburira abaturarwanda kwitwararika kuko mu Gihugu hageze ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y’ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n’ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

Ku wa 11 Kanama 2021, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19 zirimo ko ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z’ijoro (7:00 PM).

Ni mu gihe Imirenge 10 yakomeje gushyirwa muri Guma Mu Rugo kuko ifite ubwandu buri hejuru cyane, mu gihe indi 40 yatangiye kubahiriza amabwiriza mashya asanzwe.

Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’lntara ndetse n’Uturere tw’lgihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubwandu bw’icyorezo bukiri ku kigero gikabije kuko hari uduce aho ubwandu bukiri hejuru ya 5% n’aho bwatangiye kugabanyuka berekeza munsi y’icyo kigero, mu gihe ubwandu budakanganye buba buri munsi ya 3%.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

Imibare yo ku rwego mpuzamahanga igaragaza ko abamaze gutahurwaho iki cyorezo kuva cyagera ku Isi bamaze kurenga miliyoni 209, barimo miliyoni 188 bakize n’abasaga miliyoni 4.4 babuze ubuzima.

Leave A Reply

Your email address will not be published.