U Rwanda rwakiriye Inkingo 489,060 za Pfizer rwahawe n’Amerika.

3,243

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 18 Kanama 2021, Minisiteri y’Ubuzima yakiriye doze 489,060 z’urukingo rwa COVID-19 rwo mu bwoko bwa Pfizer zatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) muri gahunda ziyemeje yo gufatanya n’isi guhangana n’iki cyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yashimiye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zihaye u Rwanda inkingo mu gihe zikenewe, ashimangira ko zihita zitangira gukoreshwa.

Yagize ati: “Turashimira Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe zAmerika (USA) ku bw’izi nkingo. Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo gukingira mu gihugu hose hagamijwe gutabara ubuzima no kugabahnya ingaruka zibabaje z’icyorezo cya COVID-19, izi doze zije zikenewe cyane ndetse zirahita zitangwa.”

U Rwanda rubaye Igihugu cya mbere cyakiriye inkunga y’inkingo itanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri doze zisaga miliyoni 500 icyo Gihugu cyiyemeje gutanga ku Isi yose, kikaba cyarakoranye n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse no mu bufatanye bw’ibihugu bugamije gukwirakwiza no gusaranganya inkingo za COVID-19 mu bihugu byose buzwi nka COVAX.

Ambasaderi Peter H. Vrooman wahagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ine, akaba aheruka guhabwa inshingano nshya muri Mozambique ni we waherekeje izo nkingo.

Yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zinejejwe cyane no gufata iya mbere mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Ubuzima ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu, kandi ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu.”

Nyuma yo gukingira abari ku ruhembe rw’imbere mu guhangana n’iki cyorezo barimo n’Abajyanama b’Ubuzima mu Gihugu hose, u Rwanda rwatangiye gukingira Abanyarwanda n’Abanyamahanga batuye mu Rwanda bafite imyaka iri hejuru ya 40 ndetse n’ibyiciro by’abari mu byago byo kwibasirwa n’iki cyorezo.

Ibyo byiciro birimo abagore batwite n’abonsa, abafite ibibazo by’ubuzima bitandukanye, n’abageze mu zabukuru bacikanwe kuri ubu bakaba basangwa aho bari mu ngo zabo.

Kugeza ubu mu rwanda hamaze gukingirwa abakabakaba miliyoni imwe, igikorwa kikaba gikomeje ku buryo mu 2022 hazaba hamaze gukingirwa abasaga 60% by’abaturarwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.