Abantu Benshi Bakozwe ku Mutima n’Amafoto Ya Meya wa Bugesera Ari gukinisha umwe mu bana b’impunzi

13,408

Mu muhango wo kwakira zimwe mu mpunzi zavuye muri Libya, Meya w’Akarere ka Bugesera yagaragaye ari gukinisha uruhinja rw’impunzi bikora ku mitima ya benshi.

Abantu benshi bakozwe ku mitima n’uburyo Meya w’Akarere ka Bugesera bwana MUTABAZI RICHARD yakiranye urugwiro ndetse agakinisha umwe mu bana b’impinja baje muri iryo tsinda rya mbere ry’impunzi zakiriwe mu Rwanda nyuma y’ubuzima bubi barimo muri Libiya. Kuri Twitter ye, Ambassadeur Olivier NDUHUNGIREHE yashyizeho ifoto ya Meya MUTABAZI, maze yandikaho ngo, uno mugabo wabaye amataratara si umunya Etiyopiya cyangwa Umunya Eritereya…! kuri Twitter ye benshi bagiye bagira icyo bavuga kuri iyo foto wabonaga Meya yahuje urugwiro n’umwana, amuha telefone ye ngo ayikinishe, Umwana nawe wabonaga yisanzuye cyane kuri Meya. Uwitwa Yvonne yagize ati:”ndabona basa, wagira ngo hari icyo bapfana, ni byiza kwakirana urugwiro abatuganye…”

Naho uwitwa MARIE G. agira ati:” Meya wacu w’imfura, arasobanutse, burya ugukijije ubuhunzi aba akubyaye bwa kabiri” Undi witwa JoeKalisa yagize ati:”waouh, nkozwe ku mutima n’urugwiro Meya yakiranye uno mwana, burya iyo umuntu afite urukundo rw’umwana aba yakunda abandi, courage Mayor!”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo icyiciro cya mbere cy’impunzi 66 zabaga muri Libya bageze i Kigali, hateganijwe ko ikindi cyiciro cya kabiri kizaza mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi gutaha. Imibare ihari ni uko muri izo mpunzi 49 zikomoka muri Eritereya, 8 zikomoka muri Somaliya, naho abandi 9 bakaba bakomoka muri Sudan

Comments are closed.