Sobanukirwa aho BALLON D’OR itandukaniye na THE BEST PLAYER OF FIFA

14,143
Kwibuka30

Sobanukirwa aho igihembo cya BALLON D’OR gitandukaniye n’igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri ruhago (The Best football player of the Year).

Mu minsi ishize impuzamashyirahamwe mu mupira w’amaguru ku isI FIFA yatanze igihembo kizwi nka “THE BEST”, igikombe gihabwa umukinnyi wahize abandi muri ruhago ku rwego rw’isi, ni igihembo cyahawe umukinnyi akaba na Kizigenza w’ikipe ya FC Barcelone bwana LIONEL MESSI, abantu benshi bagiye babyitiranya, ndetse na bamwe mu banyamakuru bagiye bakora inkuru bikagaragara ko batari gutandukanya icyo gihembo n’ikindi gihembo gikomeye kandi kimaze kuba ubukombe kubera igihe kinini kimaze kizwi nka BALLON D’OR.

BALLON D’OR ITANIYE HE NA BEST PLAYER?

Mu by’ukuri bino bikombe bibiri byari bimwe kuko byari byarahujwe mu mwaka w’i 2010, ariko mu mwaka w’i 2015 byongeye gutandukanywa. Igihembo cya BALLON D’OR kimaze imyaka igera kuri 68 kuko cyatangiye gutangwa mu mwaka w’i1956. Hari ibintu byinshi bitandukanya bino bihembo, icya mbere nikubabitanga, Igihembo cya BALLON D’OR, cyashyizweho n’ikinyamakuru cy’Abafaransa cyitwa FRANCE FOOTBALL, akaba ari n’icyo kinyamakuru kigitanga, mu gihe igihembo cya THE BEST gitangwa n’impuzamashyirahamwe mu mupira w’amaguru FIFA.

Kwibuka30

Ahandi bino bihembo bitaniye, ni uburyo umukinnyi wahize abandi atoranywa.

Igihembo cya “THE BEST” (uwahize abandi) gitangwa na FIFA, iryo shyirahamwe ryfashishije impuguke muri ruhago, rirabanza rigahitamo abakinnyi 10 beza ku isi ata vangura ririmo (nkuko bivugwa), ryaba iry’uruhu cyangwa ikipe. Nyuma icyiciro gikurikiyeho, Abanyamakuru b’imikino bazwi mu binyamakuru bizwi, aba kapitene b’amakipe y’ibihugu n’abatoza bahitamo umwe wahize abandi muri babandi 10, akaba ari nawe uhembwa. Mu gihe BALLON D’OR yo bwa mbere, ubuyobozi bwa FRANCE FOOTBALL n’inararibonye mu mupira batoranya abakinnyi 30 beza, ikiciro cya kabiri cy’itora, FRANCE FOOTBALL isaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri buri gihugu kiri muri FIFA gutanga umunyamakuru wa siporo uri butore, nawe agatanga urutonde rw’abakinnyi 5 yumva bakwiye icyo gihembo ku isi, ndetse agatanga n’impamvu ya buri umwe atanze nk’umukandida, abi akaba aribo bazatorwa n’aba kapiteni ndetse n’abatoza kugeza ku mukinnyi wa mbere uhiga abandi.

Igihembo cya THE BEST cy’umwaka ushize cyahawe LIONNEL MESSI

Ikindi na none, ni uko mu guhemba THE BEST, batibanda gusa mu kibuga, ahubwo harebwa n’imyitwarire y’umukinnyi hanze y’ikibuga, mu gihe kuri BALLON D’OR imibereho yo hanze y’ikibuga ititabwaho na gato, ingingo yateye impaka cyane bituma Ballon d’or na The best bitandukanywa.

Igihembo cya BALLON D’OR giherutse cyahawe bwana MODRICH, mu gihe abamaze kubona ibikombe byinshi ari LIONNEL MESSI na CHRISTIANO RONALDO buri umwe akaba afite ibikombe 5, agahigo kihariwe n’abo bagabo babiri kuva kino gihembo cyatangwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.