Abanya-Kenya barenga 200 biyandikishije mu gisirikare cy’u Burusiya.

128
kwibuka31

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko abanya Kenya barenga 200 binjiye baninjizwa mu gisirikare cy’Uburusiya.

Minisitiri w’intebe mu gihugu cya Kenya Bwana MUSALIA MUDAVADI yavuze ko abaturage b’igihugu cye cya Kenya ndetse na Leta bose bahangayikishijwe n’umubare utari muto w’abanya-Kenya bashobora kuba barinjiye mu gisirikare cy’Uburusiya

Uyu mugabo yavuze ko abarenga magana abiri (200) bashobora kuba barinjiye mu gisirikare cy’u Burusiya kuva intambara hagati y’u Burusiya na Ukraini yatangira mu mwaka wa 2022.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Mudavadi yavuze ko Leta ikomeje kwakira ibibazo bituruka mu miryango ishaka kumenya aho abantu babo bari, bakavuga ko bafite amakuru ko abantu babo berekeje mu gihugu cy’Uburusiya gushaka amafaranga aho bagiye bashyirwa mu gisirikare bakagifasha kurwana intambara icyo gihugu kimazemo imyaka kirwana n’igihugu cya Ukraine.

Minisitiri w’intebe yagioze ati:“ Hari raporo zigaragaza ko Abanya-Kenya barenga magana abiri bashobora kuba barinjiye mu gisirikare cy’u Burusiya, bamwe muri bo bakaba ari abahoze mu nzego z’umutekano za Kenya,” yongeraho ko benshi mu banya Kenya bagiye bizezwa umushahara utubutse, bituma abatari bake bagana inzira yo muri icyo gice cy’Uburayi bajyanywe n’inyota y’amafaranga.

Leta yijeje abaturage ko igiye kugirana ibiganiro na Leta y’Uburusiya kugira ngo imiyoboro yose ifungwe. Amakuru avuga ko iyo umunya Kenya yinjiye mu gisirikare cya Russia ashobora guhembwa amayero ari hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi umunani hatarimo icumbi n’icyo kurya, ariko ababyeyi bakavuga ko iyo bagiye batongera kubona amakuru y’ababo n’ubwo rimwe na rimwe amafaranga bakorera abageraho.

Comments are closed.