Abanyafurika bongeye gufasha Liverpool mu buryo bwari bugoranye

12,320

Abakinnyi barimo Mohammed Salah na Sadio Mane bafashishe ikipe ya Liverpool kwikura imbere ya West Ham bayitsinda ibitego 3-2 mu mu kino wishiraniro.

Ikipe ya Liverpooll yaangiye neza umukino iterekamo igitego cyambere cy’umutwe ku munota wa 15 cyatsinzwe na Georginio Wijnaldum ku mupira yarahawe na Alender Arnold,hadaciye akanya nanone umusore wa West Ham acyishyura n’umutwe ariwe Issa Diop.

Ibindi bitego bya Liverpool byatsinzwe na Salah ku mupira wagiye mu izamu rya Fabianski wafashwe nkimano yamwihereye mu gihe haburaga iminota 10 Sadio Mane yashyizemo igitego cygashinguracumu birangira Liverpool nyuma y’imyaka 30 ari gukabakaba igikombe cya shampiyona y’ubwongereza n’uduhigo ikomeje kugenda yesa.

Comments are closed.