HOSNI MUBARAK wahoze ayobora Misiri yitabye Imana ku myaka 91

8,772

Uwahoze ari Prezida wa MISIRI Bwana HOSNI MUBARAK yitabye Imana ku myaka 91

Tereviziyo yo mu gihugu cya Misiri yatangaje ko Bwana MUBARAK HOSNI wahoze uyobora igihugu cya Misiri mu gihe cy’imyaka 30 yose yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 25 Gashyantare 2020. Bwana HOSNI MUBARAK MOHAMMAD AS-SAYYID yavutse ku ya 4 Gicurasi 1928 avukira mu gihugu cya Misiri. Mubarak HOSNI yageze ku butegetsi mu mwaka wa 1981 mu Kwezi kwa Cumi asimbuye ANWAR SADATE wari umaze kwicwa n’intagondwa z’abayisilamu.

Bwana HOSNI MUBARAK yongeye gutorwa mu mwaka wa 1987, yongera atorwa muri 1993, yongera atorwa mu mwaka wa 1999 na 2005 mbere y’uko Abaturage bigaragambya mu mwaka 2011 banga ubutegetsi bwe, nyuma yaje gufungwa maze mu mwaka wa 2015 akatirwa imyaka itatu y’igifungo. Mu mwaka wa 2017 yaje gungurwa ariko akomeza agira ibibazo by’ubuzima.

Bwana MUBARAK HOSNI yayoboye igihugu cya Misiri imyaka igera kuri 30 yose. Yapfiriye mu bitaro bya Gisirikare bya Galaa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.