Abanyamadini bahaye Tshisekedi umushinga wamufasha kwikura mu kibazo
Abakuru ba Kiliziya Gatorika n’Abaporotestanti muri DRC Congo batangaje ko bashyikirije Perezida Félix Tshisekedi ‘umushinga wo gusohoka mu ngorane’ kandi ko yawakiriye neza.
“Twafashe iya mbere, nta bwo ari we wabidusabye, dutegura uyu mushinga none uyu munsi twaje kuwumushyikiriza kandi yawakiriye abyitayeho cyane”, ni ibyatangajwe na Musenyeri Donatien Nshole wo ku ruhande rw’inama nkuru gatolika ya RD Congo.
Cardinal Ambongo yavuze ko “nk’abashumba” batewe impungenge kandi bahahangiyikishijwe “n’ibyo abavandimwe bacu babayemo mu burasirazuba bw’igihugu”.
Kiliziya Gatolika muri DR Congo yagiye inenga ukoubutegetsi bwa Kinshasa bukemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo, Karidinali Ambongo yagiye yumvikana anenga guha intwaro abasivile n’imitwe yitwaje intwaro bise Wazalendo n’umutwe wa FDLR.
Ibi byatumye mu mwaka ushize Ambongo arebana nabi n’ubutegetsi kandi ubushinjacyaha buvuga ko agomba gukurikiranwa, mbere y’uko ahura na Perezida Tshisekedi maze akavuga ko baganiriye “ibintu bigasobanuka”.
Comments are closed.