Abanyamakuru 3 bashinjwaga ibyaha bikomeye bagizwe abere nyuma y’imyaka hafi 5 bafunze

7,511

Abanyamakuru ba IWACU TV bari bamaze imyaka hafi itanu bafunzwe kubera ko bakekwaga ibyaha bikomeye bagizwe abere.

Urukiko rukuru rwagize abere Abanyamakuru batatu bakoreraga shene ya YouTube yitwa Iwacu TV, bashinjwaga ibyaha birimo gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Abo banyamakuru ni Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Schadrack bafunzwe mu Ukwakira 2018.

Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatatu rwanzuye ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwatanze byashingirwaho bahamywa icyaha, bityo rubagira abere runategeka ko bahita barekurwa.

Umunyamategeko w’abo banyamakuru, Ibambe Jean Paul yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati:“Havuzwe ko nta bimenyetso ubushinjacyaha bugaragaza ku guteza imvururu muri rubanda no gutangaza ibihuha bigamije kwangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga, ibyo nta byabayeho.”

Inkuru ubushinjacyaha bwashingiragaho abo banyamakuru bakoze, ni izifite aho zihurira n’ibitero umutwe wa FLN wagabye mu bice by’Amajyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda guhera mu 2018.

Ibambe yavuze ko bo bisobanuye bagaragaza ko ibitero byabayeho ndetse hari n’abantu bahamijwe ibyaha n’inkiko biyemerera kubigiramo uruhare, bityo ko kubitangaza ku munyamakuru ubyemerewe bitakabaye icyaha.

Aba banyamakuru bari bamaze imyaka ine bafunzwe. Ibambe yavuze ko kuba baregera indishyi kuri icyo gihe bamaze muri gereza ari amahitamo y’abo banyamakuru.

Ati “Ni icyemezo ba nyir’ubwite bakwifatira ariko icy’ingenzi twakwishimira ni uko babaye abere.”

Comments are closed.