“Nta pfunwe namba, ahubwo iyo mputaza perezida nibyo byari kuba bibi kurushaho” Min. Gatabazi JMV

8,454
Kwibuka30

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze uko byamugendekeye ubwo ushinzwe umutekano wa perezida yamukururaga amwigizayo.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda Honorabure JMV Gatabazi yagarutse ku mashusho yashyizwe ahagaragara mu minsi mike ishize, amashusho yagaragaza umwe mu bashinzwe umutekano wa perezida ameze nk’umukurura amubuza gukingiriza perezida Paul KAGAME ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi rwari rugamije guhura no kuganira n’abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke mu kwezi gushize kwa Kanama.

Ni ku nshuro ya mbere minisitiri Gatabazi JMV wari mu kiganiro kuri Radio10 na TV10 yari abajijwe kuri ayo mashusho atavuzweho rumwe n’abantu bantandukanye, hari abavuze ko umuyobozi wo ku rwego rwa minisitiri atari akwiye gukururwa kuriya, abandi bagashima uburyo abarinzi ba perezida bita ku mutekano we.

Kwibuka30

Muri icyo kiganiro cyabaye kuri uno wa gatatu, minisitiri Gatabazi umunyamakuru yamubajije uko yiyumvise nyuma yo gukururwa n’ushinzwe umutekano wa perezida, niba nta pfunwe byamuteye, undi avuga ko nta na gato, ko ahubwo ibyari kuba bibi ari uko yari guhutaza perezida, yagize ati:“Nta pfunwe na rito nagize, ahubwo ndashima cyane bariya barinda umutekano wa perezida kuko iyo batangarura nari kugonga perezida, ni nabyo byari kuba ari bibi kurushaho” Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yakomeje avuga ko yari anejejwe n’uburyo abaturage baje ku bwinshi gusanganira perezida wa repubulika.

Abajijwe niba atumva ko icybahiro cye nka minisitiri cyaba cyarahungabanye yasubije ko atariko bimeze “Oyaaa ahubwo se iyo mugonga ni bwo nari kukigira?

Ni ikiganiro abantu bashimiye Minisitiri kuko yitwaye neza mu bibazo yabazwaga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.