Abanyamulenge baramagana ifungwa ry’umwe mu bantu bakomeye w’i Minembwe

4,429
Kwibuka30

Amahuriro atandukanye y’Abanyamulenge na benshi muri bo ku giti cyabo barimo kwamagana ifungwa rya Dr Lazare Sebitereko, umwe mu bantu bazwi muri sosiyete y’Abanyamulenge muri DR Congo, bavugwa ko afunzwe ‘binyuranyije n’amategeko’ n’inzego z’ubutasi za leta.

Umwe mu bo mu muryango we utifuje gutangazwa yabwiye BBC ko Sebitereko yafatiwe i Uvira kuwa kane w’icyumweru gishize akajya gufungirwa i Bukavu, nyuma akajyanwa i Kinshasa afunzwe n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare.

Uyu avuga ko kuva yafungwa nta muntu wo mu muryango we urahabwa amakuru y’uko amerewe, aho afungiye, n’ibyaha aregwa.

Kugeza ubu ntibizwi neza ibyaha Sebitereko aregwa. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yagerageje kuvugisha igisirikare cya DR Congo ku bivugwa.

Dr Sebitereko atuye iwabo muri Kivu y’Epfo hafi y’ibikorwa bye i Minembwe, afatwa n’Abanyamulenge nk’umwe mu bantu bize cyane, kandi bafite ibikorwa bifasha benshi iwabo.

Kwibuka30

Aherutse kuvugwa muri raporo y’inzobere za ONU

Sebitereko ni umwalimu wa kaminuza ufite impamyabumenyi y’ikirenga muri théologie, azwi cyane kuba yarashinze akaba n’umuyobozi wa kaminuza izwi nka UEMI (Université Eben Ezer de Minembwe).

Azwi kandi nk’umwe mu bavuga rikumvwa mu muryango mugari w’Abanyamulenge, yari mu batumiwe mu biganiro by’amahoro i Nairobi muri Kenya by’umuhuza Uhuru Kenyatta mu mpera z’umwaka ushize.

Mu kwezi gushize raporo y’inzobere za ONU yavuze ko Dr. Lazare Sebitereko “yayoboye ubukangurambaga ku Banyamulenge baba i Nairobi ngo batere inkunga umutwe wa M23 anashishikariza urubyiruko rw’Abanyamulenge kujya mu nyeshyamba za Twirwaneho”.

Igice cy’iyi raporo kivuga ibi ni ikivuga ku mikoranire ya Twirwaneho na M23 aho izo nzobere zivuga ko abantu benshi bagize uruhare mu guhuza iyi mitwe yombi ngo ikorane.

Nyuma y’iyi raporo, Sebitereko yasohoye itangazo avuga ko igihe yari i Nairobi atigeze ahura n’urubyiruko rw’Abanyamulenge ngo arushishikarize kujya muri Twirwaneho cyangwa gufasha M23, avuga ko izo nzobere za ONU “zagushijwe mu makosa” n’abazihaye amakuru ayobya agamije “kwanduza izina ryanjye no gushyira ubuzima bwanjye mu kaga”.

Leave A Reply

Your email address will not be published.