Bugesera: JADF bashimiwe ibikorwa byabo mu iterambere, isiganwa 20km de Bugesera rishimangira ko siport ari ubuzima.

5,901

Akarere ka Bugesera kashimiye abafatanyabikorwa bako uruhare rwabo mu bikorwa byiterambere biganisha ku kerekezo igihugu kiri kuganamo by’umwihariko akarere imihigo gakoreraho.

Kuri uyu wa ka 2 Nyakanga mu Karere ka Bugesera habaye imurikabikorwa ndetse no gusiganwa ku maguru no ku magare 20Km de Bugesera Race to Restore ryabaga ku nshuro yaryo ya gatandatu rihagurukira kuri LapalisseHotel Nyamata.

Bugesera nk’Akarere kagenda gatera imbere buri munsi mu nguni zose mu bukungu, ubuzima, uburezi, ubuhinzi ndetse n’ubworozi inganda nazo zikagira uruhare runini mu gukemura ibibazo bya bimwe mu bikoresho nkenerwa by’abatuye Akarere.

Ni muri urwo rwego Akarere kahaye abikorera amahirwe bagaragaza ubushobozi bwabo ndetse banashora mu bikorwa bitandukanye bigamije inyungu n’iterambere maze bitanga umusaruro ugaragarira ku kuba karabaye Akarere kubudasa mu ngeri zitandukanye.

Ku bufatanye Bugesera na JADF kuri uyu wa 1 habaye imurikabikorwa ryabimburiwe n’ifungurwa ku mugaragaro aho abafatanyabikorwa batandukanye 72 bamuritse ndetse banasobanurira abaturage n’abandi bashyitsi ibikorwa byabo ibyo bakora n’icyo bimariye abaturage.

Iri murikagurisha ryari ryitabiriwe ku buryo bushimishije

Bwana Murenzi Emmanuel umuyobozi mukuru w’ihuriro JADF Bugesera yavuze ko ku bufatanye n’Akarere abafatanyabikorwa bako bakoze ibikorwa bitandukanye bishingiye kubyo bakora.

Ati: “abafatanyabikorwa 72 bunganiye mu kuhira imyaka, ibigo mbonezamikurire y’abana bato, amahugurwa, isuku n’isukura, 20 bari mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu, 40 mu mibereho na 12 mu miyoborere“.

Mu ijambo yagejeje imberee y’imbaga ya baturage ndetse n’abandi bashyirsi bari bitabiriye Bwana Mayor Mutabazi Richard yavuze ko imurikabikorwa ari umwanya mwiza w’ibyo abafatanyabikorwa bakora mu iterambere ry’Akarere bakabimurikira abaturage hagakomeza kweswa imihigo y’Akarere.

Yagize ati:”Ni umwanya mwiza twerekana ibyo abafatanyabikorwa ba karere bakora kugira ngo nabo bahe abaturage bakorera raporo y’ibyo bakora ariko tunatanga service cyangwa amakuru y’ibyo bakora kugira ngo tujye tubigana

Yanibukije abitabiriye icyo gikorwa ko hari gusozwa iminsi 100 yo kwibuka Jenoside ya korewe Abatutsi mu w’i 1994 anabasaba kuzirikana igikorwa cyo kwibohora kizaba ku itariki ya 4 Nyakanga.

Abitabiriye imurikabikorwa ry’uyu mwaka bavuze ko baryungukiyemo byinshi ngo kuko wari umwanya mwiza wo kumenyekanisha ibikorwa byabo ndetse no kungukira kuri bagenzi babo ibyo batari bazi.

Uwera Rosine wo mu Murenge wa Nyamata yagize ati:”wari umwanya mwiza twamenyekanishijemo ibikorwa byacu bitubera umwanya mwiza wo kubisobanurira abantu ba kabyumva ndetse natwe twungukira kuri bagenzi bacu ibyo tutari tuzi

Iri siganwa ryo ku maguru no ku magare 20Km de Bugesera riba buri mwaka ritegurwa na Gasore Serge Foundation kubufatanye n’Akarere ka Bugesera hakaba kandi imurikabikorwa ribanzirizwa no kuri fungura ku mugaragaro.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Comments are closed.