U Rwanda na Zimbabwe mu masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye

5,682

U Rwanda na Zimbabwe bimaze gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye, zirimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi,ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere, ikoranabuhanga, ubukerarugendo.

Inganda z’abikorera nazo zasinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Inganda z’abikorera mu bihugu byombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Aya masezerano akaba yasinyiwe mu nama ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe. Ni inama y’iminsi 3 irimo kubera muri Kigali Convention Centre ikaba yitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta n’abagize inzego z’abikorera ku mpande zombi.

U Rwanda rufite Ambasade muri Zimbabwe n’indege yarwo yerekeza i Harare. Ibicuruzwa Zimbabwe yohereje mu Rwanda mu myaka ya 2019-2020 byari bifite agaciro ka miliyoni 15.9 z’amadolari, mu gihe ibyo u Rwanda rwohereje muri icyo gihugu byari bifite agaciro k’ibihumbi 113.

Comments are closed.