Abanyarwanda 3 bafungiwe i Burundi bazira kugura ibishyimbo bagashaka kubyambutsa mu Rwanda

8,868
Kwibuka30

Umuyobozi wa Komini ya Kayanza yemeje ko hari Abanyarwanda batatu batawe muri yombi kuri kino cyumweru bakaba bashinjwa gushaka kwambutsa ibishyimbo mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Abanyarwanda bagera kuri batatu barafashwe kuri iki cyumweru batabwa muri yombi kubera icyaha cyo kugura ibishyimbo bagashaka kubyambutsa babijyana mu Rwanda kandi bitemewe.

Kwibuka30

Aya makuru yemejwe na Berchimas Nsaguye uyobora komini Kayanza, yavuze ko bafashwe ku cyumweru bafatanwa ibiro 97 by’ibishyimbo baguze mu Burundi ndetse bagashaka kubyambutsa babijyana mu Rwanda kandi bitemewe, yagize ati:”Nibyo, hari Abanyarwanda 3 bafashwe kuri iki cyumweru taliki ya 11 Nzeli 2022, binjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, tubafatana ibishyimbo baguze bashaka kubyambutsa babijyane mu Rwanda kandi murabizi ko bitemewe

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hatangijwe iperereza ngo hamenyekane niba nta bindi bikorwa by’ubutasi byaba byazanye bano bantu, basanga ata kindi kibazo bazahita bashyikirizwa u Rwanda ku mupaka utandukanya bino bihugu byombi.

U Rwanda n’u Burundi bimaze imyaka itari make mu bibazo aho buri kimwe gishinja ikindi ibikorwa bigamije gukuraho inzego.

Leave A Reply

Your email address will not be published.