Tanzaniya: Leta yateye utwatsi icyifuzo cy’abagorowa basabaga guhabwa uburenganzira bwo gutera akabariro.

7,672

Leta ya Tanzaniya yateye utwatsi ibyifuzo y’abagororwa basabaga ko bagomba guhabwa uburenganzira bwo gutera akabariro n’abo bashakanye n’ubwo bwose bafunzwe.

Leta ya Tanzaniya ibinyujije mu ijwi ry’uhagarariye urwego rw’amagereza muri Tanzaniya yateye utwatsi icyifuzo cy’abagororwa bari bamaze iminsi bavuga ko bafashwe nabi mu magereza kubera ko badahabwa uburenganzira bwo gutera akabariro n’abo bashakanye.

Ibi bibaye nyuma y’aho mu minsi yashize abagororwa bakoze igisa n’imyigaragambyo aho bavugaga ko batarya neza, ndetse ko hari n’ibindi byinshi bitagenda neza.

Muri icyo cyiswe kwigaragambya, umwe mu bagororwa witwa Madjaliwa yavuze ko kutabona indyo inoze kandi ihagije atari cyo kibazo cyonyine bafite, ko ahubwo bakwiye guhabwa uburenganzira bwo gutera akabariro mu gihe basuwe n’uwo bashakanye.

Uwitwa Mado KAKUTA umudamu uri mu kigero cy’imyaka 30, yagize ati:”Jye nafunzwe nta n’ukwezi kumwe maze nshyingiwe, nakatiwe gufungwa imyaka 45, urumva nzava hano naracuze, nasabaga rero ko Leta yatanga uburenganzira mu gihe umugabo wanjye yansuye, tugahabwa icyumba tugatera akabariro byibuze nkazabyara n’akana, iki ni ikibazo gikomeye Leta igomba gukemura”

Iyo myigaragambyo yatumye perezida SAMIA SULUHU atumizaho umuyobozi w’urwego rw’amagereza amubaza ibibazo abagororwa bafite ndetse amusaba kubikemura vuga na bwangu, gusa hanzurwa ko ikibazo cyo gutera akabariro kitari mu bibazo bya mwamba bityo ko iyo umugororwa afunzwe n’ubundi haba hari bumwe mu burenganzira atemerewe nko gutera akabariro n’ibindi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.