Abanyarwanda bakomeje guherekeza abandi muri Tour du Rwanda

6,915

Kuri uyu wa gatatu ubwo hakinwaga agace ka kane muri Tour du Rwanda 2022, Abanyarwanda bakomeje kuba nk’indorerezi, kugeza ubu nta n’umwe uratwara agace na kamwe.

Ku munsi wa kane wa Tour du Rwanda kugeza ubu nta Munyarwanda urabasha kwegukana gace na kammwe mu duce tugera kuri tune tumaze gukinwa, ikintu abantu benshi bari kwibaza, ndetse bakibaza impamvu n’ikibitera mu gihe mbere iryo rushanwa ryegukanwaga ahanini n’Abanyarwanda.

Uwitwa Murenzi Papy wari uri mu Karere ka Gicumbi ubwo agace ka kane kerekezagayo yagize ati:”Ese mwe mubizi, mwambwira byaragenze bite ko mbona rino rushanwa tutakibasha no gukandaho?

Byagenze bite kuri aka gace ka kane?

Umunya-Afurika y’Epfo, Kent Main ukina mu ikipe ya PROTOUCH ikinamo Abanyarwanda Mugisha Moise na Mugisha Samuel, yegukanye agace ka kane ka Kigali-Gicumbi mu irushanwa rya Tour du Rwanda 2022.

Aka gace katangiriye Kimironko mu Mujyi wa Kigali kerecyeza mu Karere ka Gicumbi, kari gafite ibilometero 124,3.

Umunyamakuru wa Radio10 dukesha iyi nkuru, avuga ko uyu munsi wa kane w’iri rushanwa, ari bwo Abakinnyi b’Abanyarwanda bakoresheje ingufu nyinshi ku buryo bifuzaga kwegukana iyi etape.

Avuga ko by’umwihariko abanyarwanda nka Mugisha Samuel na Mugisha Moise bari gukinira ikipe ya PROTOUCH yo muri Afurika y’Epfo, bakoze iyo bwabaga ku buryo kuba aka gace kegukanywe n’umukinnyi wo mu ikipe ye, abikesha aba Banyarwanda basanzwe bazi imisori batereye uyu munsi ya Gicumbi.

Kent Main yegukanye aka gace ka kane akoresheje amasaha 03:17′:40” mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Muhoza Eric wakoresheje amasaha 03:17’43” akaba arushwa amasegonda 3 n’uwa mbere naho Manizabayo Eric aza ku mwanya wa 18 akoresheje amasaha 03:17’50”.

Kent Main wegukanye aka gace ka kane, yahise aza ku mwanya wa 10 ku rutonde rusange ruyobowe n’Umufaransa, Laurance Axel umaze gukoresha amasaha 10:45′:07” mu gihe Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange ari Muhoza Eric aho arushwa n’uwa mbere umunota 1’46”.

Comments are closed.