Abanyarwandakazi batanu mu 10 bo muri EAC babonye itike yo guhatanira ikamba rya Miss Career Africa 2020

10,205
Kwibuka30
Abanyarwandakazi batanu mu 10 bo muri EAC babonye itike yo guhatanira ikamba rya Miss Career Africa 2020

Abanyarwandakazi batanu bari mu bakobwa 10 bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba batsindiye itike yo kwitabira irushanwa rya Miss Career Africa, rizasorezwa mu Rwanda mu Ugushyingo 2020.

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020, ni bwo abategura irushanwa rya Miss Career Africa batangaje abakobwa 10 batsindiye guserukira Afurika y’Iburasirazuba muri iri rushanwa.

Ni nyuma y’uko kuva ku wa 12 Nzeri 2020, aba bakobwa bari bahatanye mu matora yaberaga ku rubuga rwa Miss Career Africa, aho uko bucyeye n’uko bwije hafi buri mukobwa yazaga imbere muri aya matora.

Abanyarwandakazi bari bahatanye bari barindwi, gusa abakomeje ni batanu barimo Genevieve Iranyuze Atosha wagize amajwi 156 789, Clémence Tuyishimire [Amajwi 134 252], Mignone Gisele Irankunda [113 210], Mutesi Betty [81 264] na Naome Mugisha [85 783].

Abanyarwandakazi bari bashyigikiwe! Ku wa 15 Nzeri 2020 Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, basabye abaturarwanda gushyigikira abanyarwandakazi muri iri rushanwa.

Kwibuka30

Abo mu Burundi babashije gukomeza ni babiri dore ko ari nabo gusa bari biyandikishije: Delicia Izere [149 444] na Nice Cailie Ineza [ 112 653].

Akanama Nkemurampaka ka Miss Career Africa gahitamo umukobwa witabira iri rushanwa gashingiye ku buryo umushinga we wakoreshwa mu gace cyangwa igihugu akomokamo.

Akamaro umushinga we wagira muri sosiyete muri rusange, uburyo umushinga we wamubyarira inyungu n’uko azakoresha inguzanyo azahabwa n’ibindi.

Kagendera kandi ku bisubizo umushinga we uzaba uzanye, ugereranyije n’ibibazo bitandukanye byugarije abantu muri rusange ndetse n’ubwenge cyangwa ubushobozi nyir’umushinga abufiteho.

Harebwa kandi ku dushya n’umwihariko umushinga we ufite, ugereranyije n’indi mishinga ijya gusa n’uwe cyangwa ihuje nawo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.