Umubiligi Vincent Lurquin wunganira RUSESABAGINA arashinja Leta kwanga ko abonana n’umukiliya we

10,248
Paul Rusesabagina ajyanywe mu rukiko

Uwunganira Paul Rusesabagina mu mategeko, Umubiligi Vincent Lurquin, aratangaza ko yagiye mu Rwanda akahava adashoboye kumubona. Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, Maitre Lurquin aravuga ko atazi icyo Leta y’u Rwanda ihisha.

Mu minsi itandatu Maitre Vincent Lurquin yamaze mu Rwanda, avuga ko buri munsi yabaga ategereje ko yakwemererwa kubonana nuwo yunganira Bwana Paul Rusesabagina, ariko ntibishoboke. Maitre Vincent Lurquin yabwiye Ijwi ry’Amerika ko nubwo atazi uko byagenze kugira ngo atabona uruhusa, bitazamubuza gusubirayo noneho ajyanye n’abayobozi mu butabera mu Bubiligi.

Maitre Lurquin akomeza avuga ko muri iyo minsi itandatu yamaze mu Rwanda yashoboye gusoma dosiye ya Rusesabagina. Akongeraho ko mu myaka 20 amaze aburana imanza mu rwego mpuzamahnga ko ari ubwa mbere yangiwe kwinjira muri gereza ngo ahure nuwo yunganira. Ariko akizera ko ibintu bizageraho bigatungana.

Attentat du Musée juif : le dossier de Mehdi Nemmouche volé chez l'avocat Vincent  Lurquin | BX1

Me Vincent Lurquin umwumganizi wa Paul RUSESABAGINA watanzwe n’umuryango we.

Ati: “Ndizera ko bazashyira mu gaciro, tugashobora kubona Bwana Rusesababagina, kubera ko bitabaye ibyo, urubanza ntiruzaba, kubera ko ntawaburana adafite umwunganira”

Mu rwego rwo gushaka ibimenyesto by’urubanza, Leta y’u Rwanda yifuje kuzohereza umugenzacyaha mu Bubiligi kimwe nuko Ububiligi bwifuza kugira uwo bwohereza mu Rwanda. Maitre Lurquin akibaza uko bizashoboka ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe rwabyangiye Ububiligi.

Ijwi ry’Amerika ryakomeje kubaza Maire Lurquin uwamwangiye kubonana n’Uwo yunganira Paul Rusesabagina asubiza muri aya magambo :

“Umukuru w’urwego rw’ababuranira abandi mu Rwanda niwe ugomba gushyira umukono ku ruhushya rwo kwinjira muri gereza. Ntabwo rero yigeze abikora, ku mpamvu ntigeze nsobanukirwa”

Maitre Lurquin yarangije avuga ko azasubira mu Rwanda inshuro zose zizaba ngombwa kugera ashoboye kubona uwo yunganira, akavuga kandi ko bitabaye nta rubanza rwaba, uregwa atabonye umwunganira yihitiyemo.

Comments are closed.