Abanyeshuri ba IPRC Kigali bashyize ahagaragara umushinga w’ imashini yongerera abarwayi umwuka.

9,152

Mu gihe cy’icyumweru kimwe ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro, IPRC Kigali, riratangaza ko rizaba rimaze gusohora imashini zakorewe mu Rwanda, zifashishwa mu kongerera umwuka abarwayi b’indembe batabasha guhumeka neza.

Umuyobozi w’iri shuri, Ing. Diogene Mulindahabi, yabwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko batangiye uyu mushinga nyuma yaho bigaragariye ko isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, ndetse no mu Rwanda iyi ndwara ikaba yarahageze.

Ing. Mulindahabi avuga ko byagaragaye ko uwanduye Virusi ya Corona iyo arembye hitabazwa imashini zimwongerera umwuka, bakaba barahisemo kuzikorera mu Rwanda.

Uyu muyobozi asobanura ko abarimu bakaba n’inzobere mu bijyanye no gukora ibikoresho by’ubuvuzi muri iki kigo, bamaze icyumweru kirenga bagerageza iyi mashini, aho bigeze ubu bikaba bitanga ikizere ko mu minsi mike izaba yatangiye kwifashishwa n’abaganga.

Imashini bakoze ifite ibiyigize by’ibanze ari byo moteri n’utwuma tuyifasha gushakisha umwuka no kuwusunika ugaca mu migozi iba icometseho kugira ngo ugere ku murwayi uwukeneye.

Abanyeshuri ba IPRC Kigali bamuritse ku...
imashini yongera umwuka yakorewe muri IPRC Kigli

Hirya no hino ku isi aho iki cyorezo kirimo guhitana benshi, usanga abaganga bavuga ko bakeneye imashini bakwifashisha mu kongerera umwuka umurwayi.

Benshi basobanura ko izi mashini zihenda, ndetse kubera umubare wabazikenera ugenda urushaho kwiyongera, ntabwo zipfa kuboneka mu buryo bworoshye.


Mu Rwanda Ministeri y’ubuzima yakunze kuvuga ko abarwayi ba Virusi ya Corona batarembye cyane, ku buryo bakenera imashini zibongerera umwuka, ariko abahanga bakoze izi mashini bavuga ko zanakwifashishwa mu kuvura izindi ndwara atari Covid-19 gusa aho zakenerwa.

Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo imashini ya mbere yari imaze kuboneka yatangiye kugeragezwa n’abaganga, umwe mu bari gukora iyi mashini Costica Uwitonze, asobanura ko bifuza ubufatanye bw’izindi nzego kugirango izi mashini zigire akamaro.

Nubwo imashini zikenewe ku isi ari nyinshi ugereranyije n’izihari, igiciro cyazo nacyo ntabwo cyoroshye. Abahanga bavuga ko imashini za make ziva mahanga, zigura amadorali ari hagati y’ibihumbi 10 kugeza kuri 20.

Nubwo imashini ya mbere itararangira neza ngo ihabwe ubuziranenge, Habiyaremye yavuze ko iyakorewe mu Rwanda izaba ihendutse ku buryo ishobora kugura hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu z’amanyarwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru Ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali, Eng. Diogène Mulindahabi yavuze ko ibyakozwe ari ukwerekana ko gukorera izo mashini mu Rwanda bishoboka, igisigaye ari ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo bitange umusaruro.

INKURU DUKESHA IJWI RY’AMERIKA

Comments are closed.