Prezida wa Madagascar yamuritse umuti uvura Covid-19 mu minsi 7 gusa

8,628
Kwibuka30
Perezida wa Madagascar yamuritse umuti...

Prezida w’igihugu cya Madagascar yashyize hanze umuti urinda ukanavura indwara ya coronavirus mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa

Kwibuka30

Mu gihe isi yose imaze igihe ihungabanywa n’icyorezo cya coronavirus kimaze gushegesha ubukungu bw’isi, igihugu cya Madagascar cyashyize hanze umuti shobora kurinda ndetse ukanakiza icyo cyorezo mu gihe cy’iminsi irindwi. Uwo muti washyizwe ahagaragara na Prezida w’icyo gihe Bwana ANDRY RAJOELINA. Nubwo OMS cyangwa undi muntu uwo ariwe wese uremeza iby’uwo muti, Prezida wa Madagascar yemeza ko uwo ari umuti muzima kandi ushobora kwiyambazwa n’amahanga, Prezida ANDRY yabwiye ibiro ntaramakuru bya Amerika AFP ko uwo muti wizewe kandi ko umaze gukiza abantu babiri. Mu gihe prezida yamurikaga uwo muti kuri uyu wa mbere ari kumwe na bamwe mu bayobozi bo muri icyo gihugu, yavuze ko uwo muti umeze nk’icyayi kandi ko uwo muti ufite ubushobozi bwo gukiza umuntu uwazahajwe n’ubwo burwayi mu gihe cy’iminsi irindwi gusa. Uwo muti wakozwe n’ikigo kitwa “Malagasy Institute of Applied Research”(IMRA) gisanzwe gikorera muri icyo gihugu cya Madagascar.

Prezida ANDRY niwe wabanje kuwunywa kugira ngo atinyure abantu batagira ngo urica, yagize ati:”Reka abe arijye ubanza kuwunywa mbabere urugero…” Biteganijwe ko uwo muti wiswe Covid-Organic uzahabwa abanyeshuri bo mu mashuri mato n’ay’isumbuye muri icyo gihugu. Imibare ya ministeri y’ubuzima muri icyo gihugu ivuga ko abagera kuri 121 aribo banduye covid-19 mu gihe 39 bayikize, harimo n’abandi babiri bakize kubera uwo muti wa covid-organic.

Kugeza ubu, ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku Buzima OMS/WHO uvuga ko Covid-19 itari yabonerwa umuti cyangwa urukingo, ko uburyo bwonyine bwo kuyirinda ari ukubahiriza no gukaza gahunda z’isuku, kwirinda kwegerana n’abantu benshi, n’ibindi

Leave A Reply

Your email address will not be published.