Abapadiri babiri baciwe amande nyuma yo kuyobora igitambo cya misa batubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

8,187
Kwibuka30

Abapadiri babiri bo mu ntara y’amajyaruguru baciwe amande nyuma y’aho bafatiwe mu cyuho bari kuyobora igitambo,bo cya misa mu buryo butubahirije amabwiriza yo kwirinda coronavirus.

Mu igenzura ryakozwe na polisi kuri iki cyumweru ryari rigamije kureba uburyo insengero zemerewe gukora uko ziri kubahiriza amabwiriza yo kuyobora amasengesho, ni igikorwa cyari kiyobowe na ACP RWIGWIZANGOGA. Muri icyo gikorwa hagombaga kugenzurwa insengero 72 mu Ntara yose kuko arizo zemerewe kuba zifunguye, amakuru ahari ni uko muri izo nsengero zose zari zabyitwayemo neza usibye ebyri gusa za kiliziya gatolika muri katederali ya Ruhengeli.

Kwibuka30

ACP Rugwizangoga yavuze ko hari abapadiri babiri bafatiwe mu cyuho bari kuyobora igitambo cya misa mu buryo bukerensa amabwiriza yo kwirinda coronavirus, abo ba padiri ni Felicien Nsengiyumva wafashwe ayoboye igitambo cya misa ku bantu basheshe akanguhe muri chapelle mu gihe undi witwa Ndagijimana Emmanuel nawe yari ayoboye igitambo cya misa muri cathedrale ya Ruhengeli.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abo bapadiri baciwe amande, ndetse n’insengero zishobora kongera gufungwa.

Leta y’u Rwanda yasabye ko insengero nke zaba zifunguye ariko zikubahiriza amabwiriza yo kwirinda icuorezo cya coronavirus, yasabwe gushyiraho ubukarabiro mbere y’u rusengero aho buri mukristo agomba kubanza gukaraba mbere yo kwinjira ndetse n’intera byibuze ya metero hagati y’umuntu n’undi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.