Kilimandjaro, umusozi muremure muri Afrika wibasiwe n’inkongi y’umuriro

10,299
Kwibuka30

Umusozi muremure muri Afrika uherereye muri Tanzaniya wibasiwe n’inkonji y’umuriro.

Amakuru dukesha ikinyamakuru the citizen cyo mu gihugu cya Tanzanuya kiratangaza ko guhera ku mugoroba wo kuri iki cyumweru taliki ya 12 Ukwakira 2020 kugeza mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere, aya makuru yemejwe n’ikigo k’igihugu gishinzwe ama parike y’igihugu kuzwi nka TANAPA.

Kwibuka30

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyo nkongi y’umuriro, gusa ikizwi ni uko imirimo yo kuzimya uwo muriro irakataje nkuko byatangajwe n’icyo kigo.

Kilimanjaro niwo musozi muremure muri Afrika yose, ufite uburumburuke bwa metero 5,895. Ni hamwe mu hantu ndangaburanga hasurwa cyane n’abanyamahanga muri icyo gihugu, ndetse akaba ari na hamwe hinjiriza igihugu agatubutse.

Leave A Reply

Your email address will not be published.