Kwibuka29: Abanyarwanda batuye muri Cyprus y’Amajyaruguru bibutse jenoside yakorewe Abatutsi

12,571
Kwibuka30

Abanyarwanda bakabakaba magana ane biganjemo urubyiruko ruri kwiga muri za kaminuza zitandukanye zo muri Cyprus y’amajyaruguru bunamiye abatutsi basaga miliyoni bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1994 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29 Mata 2023 Abanyarwanda bakabakaba magana ane batuye ndetse n’abiga mu gihugu cya Cyprus y’Amajyaruguru bibutse ku nshuro ya 29 genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1994 mu muhango wabereye muri Kaminuza ya EUL (European University of Lefke) imwe muri za kaminuza yigamo Abanyarwanda batari bake.

Umuhango wo kwibuka genocide yakorewe abatutsi ku inshuro ya 29 muri Cyprus, wabanjirijwe n’igikorwa cy’urugendo rwo kwibuka (Walk to remember) rwamaze iminota hafi 30 ruyobowe na Bwana Joel Uwizeye akaba ari umunyamabanga wa mbere muri ambasade y’u Rwanda muri Turukiya wari n’umushyitsi mukuru, Bwana Vincent de Paul Dukuzimana uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Cyprus ndetse na Madame Kezban ZURNACI ushinzwe imibereho myiza n’umuco muri Kaminuza ya European University of Lefke (EUL)

Ni umuhango wabanjirijwe n’igikorwa cy’urugendo rwo kwibuka (Walk to remember) rwakorewe i Lefke

Mu ijambo ry’ikaze ryavuzwe na Bwana Vincent de Paul DUKUZIMANA uhagarariye umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Cyprus, yashimiye Abanyarwanda bagenzi be bitabiriye ku bwinshi uwo muhango wari ubaye ku nshuro ya cyenda (9th) muri icyo gihugu, Bwana Vincent yagize ati:”Nshimiye buri wese wabashije kuza kwitabira uno muhango, uyu munsi turibuka tukanazirikana abatutsi basaga miliyoni bazize uko baremwe bakicwa urw’agashinyaguro mu mwaka w’1994

Vincent yibukije urubyiruko rwitabiriye uwo muhango ko bafite inshingano ziremereye zo kuziba icyuho cyatewe n’urubyiruko rugenzi rwabo rwijanditse mu bwicanyi, yakomoje kuri zimwe mu mbwirwaruhame zagiye zikoreshwa n’abanyapolitiki ba kera zari zigamijwe kwangisha ubwoko bw’abatutsi mu Rwanda aho yatanze urugero rw’inyandiko ya Bwana Gitera Joseph yahemberaga urwango ku batutsi.

Bwana Vincent de Paul DUKUZIMANA uhagarariye umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Cyprus mu ijambo ryo kwakira abashyitsi

Bwana Vincent yavuze ko imbaraga zakoreshejwe n’urubyiruko mu gusenya igihugu ubu urubyiruko ruriho rugomba kuzikoresha rwubaka igihugu cyashegeshwe, rukubakira ku musingi w’ibimaze kugerwaho, aha yagize ati:”Nk’uko duhora tubishishikarizwa na perezida wa Repubulika, koko nitwe mbaraga z’igihugu, ni twebwe rero tugomba kongera kubaka ibyashenywe n’urubyiruko rwatubanjirije, dufite amahirwe kuko dufite umusingi muzima w’ibimaze kugerwaho, ni ahacu rero, amahitamo ni ayacu

Nyuma y’ijambo ry’uhagarariye umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, hagiyemo filime mbarankuru (Documentary film) yakozwe na AEGIS Trust igararagaza uburyo genocide yakorewe abatutsi yari yarateguwe ndetse ikaza gushyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal nyuma y’iraswa ry’indege ubwo yari avuye muri Tanzaniya mu ijoro to kuya 6 Mata 1994.

Hakurikiyeho ijambo rya madame Kezban ZURNACI wabanje gushimira abateguye uno muhango wo kwibuka genocide yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29.

Uyu muyobozi yavuze ko genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1994 ari kimwe mu bikorwa by’indengakamere byakozwe na muntu, ariko avuga ko ashimishijwe n’intambwe u Rwanda rumaze kugeramo mu kwiyubakira igihugu.

Yagize ati:”Ubwicanyi bwa Genocide yakorewe abatutsi ni kimwe mu bikorwa by’indengakamere byakozwe na muntu, bikoranwa ubugome bukomeye, ariko uko biri kose, imbaraga nyinshi zashyizweho mu kubaka igihugu cyari cyarangiritse ni izo gushimwa, byasabye uruhare rwanyu nk’Abanyarwanda kugira ngo igihugu cyongere cyiyubake

Uyu muyobozi nawe yibukije ko buri wese afite umukoro wo kubaka igihugu cye hatitawe ku mpamvu iyo ariyo yose.

Uyu muyobozi ati:”Genocide yakorewe abatutsi ni kimwe mu bikorwa by’indengakamere byakozwe na muntu”

Mu ijambo nyamukuru ryashyikirijwe na Bwana Uwizeye Joel, umunyamabanga wa mbere muri ambasade y’u Rwanda muri Turukiya, akaba ari nawe wari uhagarariye ambasaderi muri uwo muhango, yabanje ashimira imbaga y’Abanyarwanda bitabiriye uwo muhango birengagiza imvura nyinshi yaramutse muri ako gace, ndetse atanga n’indamutso za ambasaderi.

Bwana Joel UWIZEYE yibukije abitabiriye uwo muhango amavu n’amavuko y’urwangano mu Banyarwanda avuga ko byaturutse ku mukoloni waje atandukanya Abanyarwanda ashingiye ku byiciro by’ubudehe byabo abibyazamo amoko ariyo Hutu, Tutsi, Twa, yagize ati:”Mbere y’iyaduka ry’abakoloni Abanyarwanda bari babanye neza, ubuzima bwabo bwari bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, nyuma umuzungu amaze kuza yazanye politiki ibavangura abishingiye ku byiciro nakwita iby’ubudehe…

Kwibuka30

Uyu mugabo yavuze ko urwo rwango rwakomeje ndetse biba bibi cyane kugeza ubwo abatutsi batangiye kwicwa no kumeneshwa kuko abakoloni bari baramaze kumvisha abandi Banyarwanda ko Abatutsi atari abanyarwanda ngo ahubwo ni abimukira baje baturutse mu bihugu nka Ethiopia. Yavuze ko bambuwe ubumunu batangira kwitwa amazina abasebya aho biswe inyenzi, agakoko gato kandi kangiza, ngo ibyo byose bikubiye mu igeragezwa rya genocide kuko iryo zina ubwaryo risobanuye ko kwica agasimba nkako gato kandi kangiza atacyo bitwaye.

Yakomeje avuga ko urwo rwango arirwo rwagejeje u Rwanda kuri genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 aho abarenga miliyoni bishwe urupfu rw’agashinyaguro ata kindi babaziza usibye gusa kuba ari abatutsi, ubwoko batahisemo ubwabo.

Yashimiye ingabo zahoze ari iza RPF inkotanyi zari ziyobowe na Perezida wa repubulika Paul KAGAME zemeye zishyira ubuzima bwazo mu kaga bahagarika genocide mu bihe bikomeye.

Bwana Joel yavuye imuzi amateka ya genocide yakorewe abatutsi ayaturuka ku muzo w’abakoloni

Uyu muyobozi yongeye asaba urubyiruko rwari rwitabiriye uno muhango ko arirwo shingiro ry’igihugu, ko nirutitwara neza amaherezo azaba mabi, abibutsa ko amahirwe ahari ubu ari uko urubyiruko ruri guhabwa ubutumwa bwiza, butandukanye n’ubwa mbere, bongeye kwibutswa guhangana n’ingengabitekerezo ya genocide ikomeje kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga kuko ariho yiganje muri iyi minsi,

Ati:”Guhangana n’abapfobya bakanahakana genocide yakorewe Abatutsi ni uruhare rwa buri muntu, ndetse si Abanyarwanda gusa, twagombye kubifashwamo n’abandi b’inshuti z’u Rwanda

Nyuma y’ijambo nyamukuru ryanyuze benshi mu bari aho, hakozwe n’imikino ya rumwe mu rubyiruko rwiga muri icyo gihugu, imikino igaragaza amateka y’ubwicanyi na genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 ubwo benshi mu bari aho batari bwavuke.

Hakinywe imikino ivuga ikanagaragaza amateka ashaririye yaranze u Rwanda

Ruth utari bwavuke ubwo genocide yakorewe Abatutsi yabaga nawe yasangije bagenzi be amwe mu mateka y’u Rwanda.

Haririmbwe n’indirimbo zagarutse ku mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo

Uwineza Jasmine uhagarariye abanyeshuri b’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Lefke

Jasmine Uwineza, Umunyarwandakazi uhagarariye Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Lefke nawe yafashe ijambo, ashimira abandi Banyarwanda bari baturutse hirya no hino muri icyo gihugu baje kwifatanya nabo mu muhango wo kuzirikana no kwibuka genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1994. Mu ijambo rye, yasabye abitabiriye uwo muhango gukomeza kubaka indangagaciro za “Ndumunyarwanda” no gukomeza kwibuka biyubaka nk’uko insanganyamatsiko y’uno mwaka ibivuga.

Hafashwe n’ifoto y’urwibutso ku bitabiriye umuhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29

Umuryango w’Abanyarwanda baba mu gihugu cya Cyprus y’Amajyaruguru, ugizwe n’abakabakaba 500, ariko umubare munini ugizwe n’urubyiruko rwiganje urwiga muri za kaminuza zitandukanye z’aho muri icyo gihugu cy’ikirwa kiri ku mugabane wa Burayi.

Abenshi bemeza ko bafite gahunda yo kuzagaruka mu Rwanda nyuma y’amasomo yabo bakaza gutanga umuganda wabo mu kubaka urwababyaye, cyane cyane ko bemeza ko bari kuvoma ubumenyi buri ku rwego rushimishije, bakavuga rero ko bagomba kububyaza umusaruro mu kubaka u Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.