Abaramyi Lydia Nishimwe na Jonathan Niyo bibukije abantu ubwiza bw’agakiza

358
kwibuka31

Abaramyi Lydia Nishimwe na Jonathan Niyo basohoye indirimbo bise ‘Yatugize Intwari’, yibutsa abantu ubwiza bw’agakiza, inashimangira ukuntu Imana yagiye ikorera abantu bayo ibikomeye, igatuma bahagarara nk’intwari mu bihe by’ubuzima bikomeye.

Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025, isohokere ku muyoboro wa Youtube wa UJC GOSPEL.

Lydia na Jonathan ni bamwe mu baramyi bivugwa ko bagira amajwi anyura abatari bake

Patrick Heritier, umuyobozi wa Label ya UJC GOSPEL, ifasha abahanzi batandukanye yavuze ko iyi ndirimbo yasohotse mu rwego rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu buhanzi bwubaka.

Ati:“Iyi ndirimbo iri mu murongo wa gahunda ya UJC GOSPEL yo guhuza abahanzi batandukanye bafite amavuta n’ubutumwa bwubaka, igamije kurema ibikorwa bifite ireme, bigamije guhesha Imana icyubahiro no gukiza imitima y’abantu.

Agaruka ku guhuza Lydia Nishimwe na Jonathan Niyo, yavuze ko yashakaga umukobwa uririmba neza kandi wuzuye Imana akamuhuza na Jonathan Niyo, umuhanzi ufite ibihangano bifasha benshi cyane.

Ati:“Gutyo nkaha abakunzi b’Imana igihangano gifite amavuta, amavuta avuye ku Mana,”

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo irimo “Ubutumwa bukomeye bw’ubwiza n’agakiza, igashimangira ukuntu Imana yagiye ikorera ibyiza abantu bayo.”

Ati:Indirimbo “Yatugize Intwari” ishimangira ukuntu Imana yagiye ikorera abantu bayo ibikomeye, igatuma bahagarara nk’intwari mu bihe by’ubuzima bikomeye. Ni indirimbo ivuga ku rukundo rw’Imana, gucungurwa kwacu, no gukomezwa n’Imana mu rugamba rwa buri munsi.”

Umuhanzikazi Lydia Nishimwe, azwiho ijwi ritangaje ryuje ukurabagirana n’umwuka w’Imana n’amagambo y’ihumure mu ndirimbo zo kuramya.

UJC GOSPEL yagize uruhare mu isohoka ry’iyi ndirimbo, ni Label ishingiye ku musingi wo gukoresha itangazamakuru n’ubuhanzi mu kwamamaza Yesu Kristo, binyuze mu ndirimbo, filime, ibiganiro n’ibindi bikorwa byamamaza Imana

Iyi Label ibarizwa mu gihugu cy’Ububiligi ihuza abahanzi batandukanye, ikabafasha gusohora ibihangano bifite ubutumwa bwiza, bunyuze mu bumenyi n’impano bahawe n’Imana.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhani)

Comments are closed.