Abarenga 10 nibo baraye bishwe n’imvura nyinshi yaraye iguye mu Rwanda

8,252
Kwibuka30

Ministeri y’ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda imaze gutangaza ko abantu 10 aribo baraye basize ubuzima bwabo mu mvura nyinshi yaraye iguye mu Rwanda

Ku mugoroba w’ejo kuya 2 Gashyantare 2020 imvura nyinshi kandi idasanzwe yaguye mu mugi wa Kigali yangiza byinshi harimo n’ibikorwa remezo, ndetse itwara n’ubuzima bw’abantu batari bake. Ministeri y’ibikorwa by’ubutabazi imaze gushyira hanze imibare y’agateganyo y’abahitanywe n’iyo mvura. Yavuze ko kugeza ubu abamaze kumenyekana ari 10 bose, ariko hakaba hakiri gushakishwa andi makuru. Abantu batandatu baguweho n’inkangu barapfa, 3 nabo bo mu Karere ka Kucukiro mu Murenge wa Gikondo bapfuye, abandu batatu nabo b’i Gatsibo bapfuye.

Yari imvura nyinshi kandi idasanzwe

Kwibuka30

Hari amakuru avuga ko hari inzu yo mu Karere ka Gasabo yarimo umuryango w’abantu 7 bose yatwawe n’umuvu uyisuka mu mugezi uri hagati ya Jali na Kinyinya witwa Yanze, abantu bane bahise bapfa mu gihe abandi bagishakushwa ngo hamenyekane irengero ryabo.

Iyi nzu nayo yarimo umuryango w’abantu 4 yaguweho n’igikuta harokoka umuntu umwe gusa

Undi muturage w’i Kanombe yatubwiye ko hari inzu yaguweho n’umukingo maze umugore n’abana be babiri bahasiga ubuzima harokoka umugabo gusa. Hari abantu batari kwemeranywa n’iyi mibare ministeri yatanze, uwitwa HASSAN utuye mu Karere ka Gasabo yabwiye indirerwamo.com ko ubwe amaze kumenya abagera kuri 15 bahitanywe n’iyo mvura.

Ministeri yakomeje kubwira Abanyarwanda kwitondera bino bihe by’imvura idasanzwe ndetse ikomeza kugira inama abaturage batuye mu manegeka kuhimuka kuko imvura ishobora kubangiriza ikaba yanabatwara ubuzima. Leta y’U Rwanda imaze iminsi isenya ibikorwa n’inyubako zituye aho yo yita mu manegeka, ibintu abantu batumva neza, ariko Leta nk’umubyeyi ushinzwe kureberera rubanda yavuze ko icyo gikorwa cyo kwimurwa ku gahato abatuye mu manegeka kizakomeza mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’umuturage.

Ikigo k’igihugu gishinzwe iteganyagihe cyavuze ko kandi ku mugoroba w’uyu munsi imvura ishobora kongera kugwa nyinshi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.