Tanzaniya: Abantu 20 bapfiriye mu rusengero ubwo babyiganiraga amavuta y’umugisha

12,098
Kwibuka30

Abantu bagera kuri 20 bapfiriye mu muvundo wo mu rusengero ubwo babyiganiraga kujya gufata ku mavuta y’umugisha

Abantu bagera kuri 20 bapfiriye mu muvundo wo mu rusengero mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 2/2/2020 muri rumwe mu nsengero zo mugi wa Dar Salam. Bamwe mu barokotse babwiye umunyamakuru wa BBC NEWS dukesha iyi nkuru ko pasiteri Boniface MWAMPOSA wiyita Umuhanuzi, yasutse hanze amavuta yise ko ari ay’umugisha, maze abwira abayoboke be babarirwaga mu magana kunyura mu rugi rumwe maze bajye gukora kuri ayo mavuta yari yasutse hasi, abantu bahise babadukira rimwe babyiganira muri wa muryango maze ako kanya 20 basiga ubuzima muri uwo mubyigano.

Uwitwa Mangwano Ossiem yagize ati:”umushumba mukuru yatubwiye ko Imana yasutse umugisha udasanzwe kuri uyu munsi binyuze mu mavuta nasutse hasi hano hanze, birasaba kunyura muri uno muryango kugira ngo mwakire umugisha…”

Kwibuka30

Undi mu bakomerekeyemo yavuze ati:”pasiteri wagira ngoo yari yahasutse amadorari, twese twagundaguranye tunyura mu rugi tujya gufata umugisha….”

Polisi ya Dar Salam yatangaje ko Pasitori Boniface yahamagawe ngo yisobanure. Prezida wawe Repubulika ya Tanzaniya John POMBE MAGUFURI yihanganishije imiryango y’ababuze ababo, asaba gukurikirana imyubakire y’insengero zose zo muri icyo gihugu ko zubatswe ku buryo butatera ikibazo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.