Abarenga 700 bashoje amasomomyabo muri AUCA, Airtel ihemba abatsinze neza

197
kwibuka31

Kuri iki cyumweru, kaminuza ya AUCA yashyize ku isoko ry’umurimu abarenga 700 bashoje amashuri yabo mu byiciro bitandukanye.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 16 Ugushyingo 2025, kibera i Masoro mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro gikuru cy’iyi kaminuza.

AUCA yari itanze impamyabumenyi ku nshuro yayo ya 31. Abayihawe barimo 528 basoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami nk’ijyanye n’Iyobokamana, Uburezi, Ikoranabuhanga, Ubuforomo, Imari n’andi.

Harimo kandi abagera kuri 199 basoje mu mashami atandatu anyuranye y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Abahawe impamyabumenyi ni Abanyarwanda n’abandi bo mu bihugu 22 byiganjemo ibya Afurika.

Nduwayesu Aimé urangije mu ishami ry’uburezi, uhagarariye abarangije masters, yavuze ko uburezi bahawe muri AUCA buzabafasha kuba umusemburo w’impinduka nziza no gukemura ibibazo u Rwanda rufite mu nzego zitandukanye.

Ati “Twaje muri AUCA nk’abanyeshuri, ariko dutashye turi abayobozi. Mu Kinyarwanda baravuga ngo ushaka kwambara ikamba yihanganira uburemere bwaryo. Niyo mpamvu tutabatengushye, twabaye bato batari gito, abajyambere baharaniye kuba mu b’imbere”.

Umuyobozi Mukuru wa AUCA, Dr. Nizeyimana Pacifique yashimiye abanyeshuri basoje amasomo ku murava n’ubwitange bagaragaje.

Ati “Ndabizi ko mwakoze cyane, murasenga cyane kugira ngo mugere kuri uyu muhigo.”

Uyu muyobozi yakomeje yibutsa abanyeshuri kurangwa n’ubunyangamugayo kuko kuko ari wo musingi uzatuma babasha guhangana n’izo mpinduka zose.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC), Dr. Kadozi Edouard yashimiye AUCA uruhare ikomeje kugira mu guteza imbere igihugu binyuze mu burezi buhamye itanga ku banyeshuri bahiga.

Yeretse abarangije amasomo muri AUCA bitezweho gufasha igihugu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ibizafasha u Rwanda kugera ku ntego z’icyerekezo 2050 ndetse no kwihutisha gahunda ya NST2 muri rusange.

Ati “Mu gihe igihugu gitera imbere mu bukungu bushingiye ku bumenyi, ni mwe muzaba ku ruhembe rw’imbere nk’abakozi bazatuma izi mpinduka zishoboka. Nta gihugu cyatera imbere kidafite abakozi bafite ubumenyi buhagije ku isoko ry’umurimo.”

Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), imaze imyaka 41. Ni yo yabayeho ya mbere yigenga mu Rwanda. Ifite amashami atatu arimo abiri ari mu Mujyi wa Kigali ndetse n’irindi riherereye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Comments are closed.