Abarenga ibihumbi 11 batsinzwe ibizamini bisoza ayisumbuye


Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko mu banyeshuri 106.078 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2024/2025 abangana na 11.669 batsinzwe bakaba nta moamyabumenyi babonye.
Abo banyeshuri baje biyongera ku bandi 19.552 batsinzwe ibizamini bya Leta mu mwaka ushize wa 2023/2024 nubwo 5.283 muri bo bongeye gukora nk’abakandida bigenga.
Nubwo imibare y’abatagira impamyabumenyi kandi barize ikomeje kwiyongera, MINEDUC ibagira inama gusibira ngo barebe ko bazatsinda ubutaha.
Ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya leta bisoza ayisumbuye kuri uyu wa 01 Nzeri 2025, Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, yavuze ko abatsinzwe ibizamini bya Leta muri uyu mwaka atari benshi ariko inama yabagira ari ugusibira.
Yagize ati: “Inama nabagira imyanya irahari bashobora gusubira ku ishuri bagasibira bagafashwa kugira ngo na bo bakomeze amashuri yabo.”
Yavuze ko hari bamwe mu bajya basibira haba ari abakomereza mu bakandida bigenga cyangwa ku mashuri bigagaho kandi bakongera gukora ibizamini bagatsinda.
Imibare ya MINEDUC igaragaza ko muri uyu mwaka abanyeshuri 11 bagize amanota ari hagati ya 0-10, barindwi bagira hagati ya 10-20, 151 bagira amanota ari hagati ya 20-30, 1,785 bagize ari hagati ya 30-40 mu gihe 8,062 bagize ari hagati ya 40-50.
Ku bijyanye n’uko batsinze mu byiciro, abiga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TSS), abiyandikishije bari 36.254, hakora 36.141, hakosorwa 36.130, abatsinze muri bo ni 35.393 bari ku kigereranyo cya 98.0%.
Ikinyamakuru Imvahonshya dukesha iyi nkuru, kivuga ko abiyandikishije gukora ibizamini mu mashuri y’ubumenyi rusange bari 61.942, hakora 61.737, hakosorwa 61.683, aho abatsinze ari 51.667 bari ku gipimo cya 83.8%.
Ni mu gihe abiyandikishije gukora ibizamini mu masomo mbonezamwuga, (Professional Education) bari 8.222, hakaba harakoze 8.201, hagakosorwa 8.184, hatsinda 7.349 bari ku gipimo cya 89.8%.
Abanyeshuri 438 bigaga Ubuforomo bose baratsinze, mu gihe 3.829 bigaga mu mashuri nderabarezi (TTC) abatarabashije kugira 50% asabwa ari barindwi.
Mu banyeshuri bigaga icungamutungo abakoze 3.916 muri bo abatsinzwe ni 825.
Comments are closed.