Abarenga ibihumbi 94 batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.


Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Nzeri 2025,Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri ibihumbi 94,409 batsindiye ku kigero fatizo cya 50% mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, mu gihe abakoze bari 106,079 mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Mu muhango wo gutangaza aya manota, Dr Bahati Bernald, umuyobozi Mukuru wa NESA yavuze ko abiyandikishije gukora ibizamini muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 bari 106,418, ariko abakoze ari 106,079, muri bo abatsinze ku kigero ngenderwaho cya 50% bakaba ari 94,409, yongeyeho muri uyu mwaka imibare y’abatatsindiye kuri iki kigero ari micye muri uyu mwaka ugereranyije n’umwaka 2023/2024.
Yagize ati: “Abitabiriye ibizamini ni 106,079, muri bo abatsinze ku kigero cya 50% ni 94,409, bingana na 89.1%. Bigaragara ko abatsinzwe ari bake ugereranyije n’umwaka ushize.”
Dr Bahati yashimangiye ko gutsinda kuri uru rwego bishingiye ku bufatanye bwa buri wese, yaba abanyeshuri, abarezi, ababyeyi n’abandi bafatanyije mu burezi.
Agira ati: “Ibi bisubizo bigaragaza intambwe igihugu cyacu kimaze gutera mu burezi. Abanyeshuri iyo batsinze ari benshi ni ikimenyetso cy’uko ireme ry’uburezi rikomeje kuzamuka. Ariko biradusaba gukomeza gushyira imbaraga ahagaragaye intege nke kugira ngo naho umusaruro urusheho kuba mwiza.”
Imibare yerekana ko mu turere dutanu twitwaye neza kurusha utundi harimo Kayonza ifite 96.9%, Kirehe 95.6%, Rulindo 94.9%, Ngoma 93.8% na Nyamasheke ifite 93.6%.
Byongeye kandi, imibare ya NESA igaragaza ko mu bakandida bose bakoze, abahungu batsinze ku kigero cya 93.5%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 85.5%.
(Manishimwe Janvier/indorerwamo.com)
Comments are closed.