Abari abakozi ba USAID hafi ya bose bashyizwe mu kiruhuko
Ikigo gifasha cya leta ya Amerika cyatangaje ko abakozi bacyo muri Amerika n’ahandi kw’isi bashyizwe mu kiruhuko guhera ku wa gatanu saa sita z’ijoro, mu gihe bagiye kandi gucyura abakozi bayo bo mu mahanga.
Mu itangazo USAID yashyize ku mbuga zayo, yavuze ko ibi bireba abakozi bose “uretse abafite imirimo yihariye yagenwe idasanzwe, abategetsi bakuru na porogaramu zidasanzwe”.
Iri tangazo risoza rishimira abakozi ba USAID ku kazi kabo.
Ibi bisa n’intambwe igana ku gufunga iki kigo gitera inkunga ibikorwa by’ubuzima n’ubutabazi mu bihugu bigera ku 120 ku isi.
Ibi biri mu mujyo w’ubutegetsi bushya bwa Donald Trump – hamwe n’umujyanama we Elon Musk – bwagaragaje umuhate uhejeje inguni wo kugabanya ibyo leta ikoresha.
USAID ibonwa nk’ukundi kuboko kw’imbaraga za Amerika mu rugamba rwo kugira ijambo kw’isi ihatanamo n’ibihugu nk’Ubushinwa.
Inkuru yo gufunga kwayo yakiriwe mu buryo butandukanye mu bihugu bya Afurika.
Bamwe batanze ibitekerezo bishyigikira gufunga iki kigo bafata nk’uburyo Amerika yakoreshaga mu icengezamatwara y’ibyo iki gihugu cyemera birimo ibihabanye n’ibyo imico imwe muri Afurika igenderaho.
Abandi bagaragaje akababaro batewe n’uko abantu ibihumbi amagana bagiye kubura imirimo kandi za miliyoni z’abantu zabonaga inkunga ya USAID bikabagiraho ingaruka mu mibereho yabo.
Mu bihugu nk’u Burundi n’u Rwanda, USAID yashyiraga amafaranga mu mishinga yayo yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kurwanya indwara, gufasha impunzi, no kurwanya imirire mibi mu bana, n’imishinga y’ibigo bitandukanye bitegamiye kuri leta.
Abakozi babarirwa mu bihumbi – aba USAID n’abahembwaga n’amafaranga ya USAID – mu Rwanda no mu Burundi biteganyijwe ko bagirwaho ingaruka n’iki cyemezo.
Hafi bibiri bya gatatu by’abakozi barenga 10,000 ba USAID bakorera mu mahanga, nk’uko biri muri raporo ya Congressional Research Service ya Mutarama 2025.
Iyi raporo yerekana ko mu 2023 – 2024 inkunga nini ya USAID yahawe ibihugu byo mu Uburayi na Aziya – igera kuri miliyari 17$ – hagakurikiraho Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yahawe inkunga y’agera kuri miliyari 12$ – mu ngengo y’imari yose hamwe yakoreshejwe igera kuri miliyari 42$.
Mu 2023, mu bihugu 10 bya mbere byahawe inkunga nini na USAID harimo Ukraine, Ethiopia, Jordan, DR Congo, Somalia, Yemen, Afghanistan, Nigeria, South Sudan, na Syria.
Elon Musk yagiye agaragaza ko adashyigikiye USAID, nk’aho yanditse ku rubuga rwe X ati: “Mumbwire ikindi gihugu gisoresha abaturage bacyo maze kikazanira Amerika”.
USAID ivuga ko iharanira “kurandura ubukene bukabije no guteza imbere sosiyete zubakiye kuri demokarasi”.
Iki kigo gikoresha ingengo y’imari igera kuri miliyari 40$ nicyo kigo kinini gifasha kuruta ibindi ku isi. Cyashinzwe mu 1961 ku itegeko rya Perezida John F. Kennedy ngo gitange ubufasha bwa Amerika ku bihugu by’amahanga.
Ingengo y’imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mwaka igera kuri tiliyari 7$ ku mwaka.
Trump yagennye ko ibikorwa bya USAID byimurirwa kandi bikagenwa na ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika.
Comments are closed.