Abari abatoza ba Rayon Sport bose bamaze kwerekeza mu ikipe ya GASOGI United

8,286

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon sport isinyishije uwari umutoza wa GASOGI Utd, kuri uyu munsi, Gasogi yahise isinyisha abari abatoza ba Rayon, bizana ihangana hagati y’amakipe yombi

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 3 Nyakanga, Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United bwerekanye Cassa Mbungo André nk’umutoza mushya uzatoza iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino, yungirijwe na Kirasa Alain wari umwungirije muri Rayon Sports.

Gasogi United nta mutoza yari ifite nyuma yo gutandukana na GUY BUKASA ndetse na GUY BAKILA berekeje muri Rayon sports.

Mu muhango wabereye ku biro by’iyi kipe biherereye muri CHIC, Cassa Mbungo André yasinye umwaka umwe, akazatoza Gasogi United mu mwaka w’imikino 2020/21.

Uyu mugabo uri mu batoza bamaze igihe muri Shampiyona y’u Rwanda, yavuze ko yishimiye kugirwa umutoza wa Gasogi United.

Ati “Ni byiza ndabyishimimiye, Gasogi ni ikipe nziza, umutoza wese yakwifuza kuzamo. Mu mwanya muto imaze mu cyiciro cya mbere n’ibigwi igenda yubaka, ni ukuri ndabyishimiye kandi n’umushinga w’igihe kirerekire ifite nanjye ndaje ngo nshyireho itafari ryanjye ikomeze gukomera mu Rwanda no hanze mu gihe izaba ihageze.”

“Urebe aho natoje hose, nusanga umurongo Gasogi United yaba irimo ntawurimo, naba mbeshye. Mfite icyizere ko muri Gasogi United hagiye kuba impinduka. Intego dufite ni ugushimisha Abanyarwanda by’umwihariko abafana ba Gasogi United.”

Casa Mbungo André amaze gutoza amakipe menshi mu Rwanda: Yamenyekanye ari mu ikipe y’abato ya APR FC hagati ya 1998 na 2000 mbere yo gutoza Rwandatel. Yatoje kandi AS Kigali kuva mu mwaka wa 2004 kugeza mu 2007.

Mu 2007 kugeza mu 2008 Mbungo yatozaga Kiyovu Sports (yanatoje 2017-2019). Mu 2009 kugeza 2011 yatozaga SEC Academy, mu mwaka wa 2011 kugera 2014 yatozaga As Kigali ayihesha n’igikombe cy’amahoro.

Hagati ya 2015 na 2017 yagarutse muri Police FC yanyuzemo mbere yo kujya muri SEC, na yo ayihesha igikombe cy’Amahoro n’irushanwa ry’Agaciro mu gihe mbere yo gusubira muri Kiyovu Sports mu 2017, yatoje kandi Sunrise FC.

Muri Werurwe uyu mwaka, yagizwe umutoza wa Rayon Sports nyuma y’uko atandukanye na AFC Leopards yo muri Kenya mu mpera z’umwaka ushize.

Muri Gasogi United, Cassa Mbungo azungirizwa na Kirasa Alain wari umwungirije muri Rayon Sports ndetse bakaba barakoranye muri Kiyovu Sports.

Ubwo Cassa Mbungo yari amaze gutandukana na Kiyovu Sports mu Ukwakira 2018, Kirasa yasigaranye ikipe ayifasha kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, aho yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1 mu gihe muri shampiyona yasoreje ku mwanya wa gatanu.

Ni we kandi wasigaranye Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Robertinho na Javier Martinez Espinoza.

Kakooza Nkuriza Charles (KNC) uyobora Gasogi United, yavuze ko kuzana aba bagabo bombi ari intangiriro y’ibindi bihe byiza muri Gasogi United.

Ati “Utazi amateka ya Cassa Mbungo ni nde? Ibikombe afite murabizi, ntekereza ko ari umutoza wenyine w’Umunyarwanda uri ku rwego rwa A. Uko niko kuri.”

Source: Igihe.com

Comments are closed.