Philippe Edouard wari ministre w’intebe mu Bufaransa yeguriye rimwe na guverinoma yose

8,671
Kwibuka30
French PM Edouard Philippe unveils controversial new pensions ...

Philippe Edouard wari ministre w’intebe mu gihugu cy’Ubufaransa yeguye, ajyana na guverinoma ye yose.

Ibiro bya prezida Emmanuel Macron w’igihugu cy’Ubufaransa byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu taliki ya 3 Nyakanga 2020 uwari ministre w’intebe w’icyo gihugu yeguye ndetse akaba yajyanye na guverinoma ye yose.

Abakurikiranira hafi politiki yo muri icyo gihugu bemeza ko zino mpinduka zari zitezwe, byavugwaga ko hagiye kubaho amavugurura akomeye muri Guverinoma y’u Bufaransa, aho Perezida Emmanuel Macron ashaka gushimangira ibikorwa bye mu myaka ibiri isigaye mbere y’amatora ataha.

Philippe yari amaze kuba umuyobozi ugaragara cyane, nubwo Guverinoma ye yakomeje kunengwa uburyo yahanganye n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Mu miyoborere y’u Bufaransa, iyo hagiye gukorwa amavugurura muri Guverinoma Minisitiri w’intebe abanza kwegura, nubwo bitabuza ko Perezida aba ashobora kongera kumusubiza muri uwo mwanya.

Kwibuka30

Gusa byatangaje ko ishyirwaho ry’umusimbura ryemezwa mu masaha ari imbere, ndetse ntabwo birasobanuka niba uyu mugabo uheruka gutorerwa kuba Meya w’Umujyi wa Le Havre yongera gusubira muri guverinoma.

Hari no gutekerezwa ko isimbuzwa rya Philippe rishobora gutuma yiyamamaza mu matora yo kuyobora u Bufaransa ahanganye na Macron mu 2022.

Mu matora y’inzego z’ibanze yabaye ku Cyumweru, ishyaka rya Macron ryatsinzwe mu mijyi minini y’u Bufaransa.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye kuri uyu wa Kane, Philippe na Perezida Macron bemeranyije ko “hakenewe itsinda rishya ryo gukomeza icyiciro gitaha muri manda y’imyaka itanu ya guverinoma.”

Edouard Philippe, tests and the persistent French delay | Web24 News

Abantu benshi bakomeje kunenga cyane Phillipe uburyo yitwaye mu kurwanya icyorezo cya Covid-19

Leave A Reply

Your email address will not be published.