Abarimo Ferdinand Safari baserewe muri RDF bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru

7,051

Igisirikare cy’u Rwanda ku nshuro ya cumi cyakoze umuhango wo gusezera ku basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abari basoje amasezerano yabo mu ngabo.

Bashimiwe akazi keza bakoze n’umusanzu batanze mu kubumbatira umutekano.

Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’Igihugu ku Kimihurura, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Murasira Albert, wari uhagarariye Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame.

Amakuru agaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu agaragaza ko abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, ari abagejeje igihe cyo gufata ikiruhuko giteganywa n’amategeko mu ngabo z’u Rwanda n’abasoje amasezerano yabo y’akazi mu ngabo.

Maj. Gen. Murasira yashimiye abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru hamwe n’imiryango yabo, kubera ubwitange bagaragaje bakorera igihugu.

Uwavuze ahagarariye abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Maj. Gen. Ferdinand Safari mu ijambo rye yashimiye Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku bw’imiyoborere myiza ye mu kubaka umuryango mugari w’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Yongeyeho ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bazakomeza kubarizwa muri RDF kandi ko bazakomeza guharanira iterambere ry’u Rwanda.

Abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe impamyabushobozi (certificates) bashimirwa umusanzu wabo batanze mu gisirikare cy’u Rwanda.

Comments are closed.