“Niduterwa tuzitabara” Willy Ngoma umuvugizi wa M23

9,029
Kwibuka30

Umuvugizi w’umutwe wa M23 yatangaje ko nibaramuka batewe nabo bazirwanaho kuko n’ubundi batiteze kuva mu birindiro byabo no mu duce bafashe.

Umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 avuga ko witeguye kwirwanaho mu gihe waba ugabweho igitero n’ingabo za leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).

Kwibuka30

kuri uyu wa kane, umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yagize ati: “Tugiye kuguma aho turi dutegereje ko amasezerano twagiranye [na leta] ashyirwa mu bikorwa… Niba bashaka kongera kubyutsa ibiganiro, turiteguye, ariko niba biteguye no kubura imirwano nabwo turiteguye, dufite impamvu twafashe ibirwanisho”

Major Willy Ngoma yakomeje agira ati:”Imyaka icumi irashize dutegereje ko Leta ishyira mu bikorwa ibyo twumvikanye, ariko kugeza ubu byaranze, nta kindi gisubizo cyari gihari rero”

Twibutse ko ibi bivuzwe nyuma y’aho inzego z’iperereza z’uyu mutwe wa M23 zimenye amakuru ko igisirikare cya Leta FARDC n’indi mitwe ifatanije nacyo iri gukusanya abasirikare benshi ndetse n’imbunda zikomeye kugira ngo zigote uwo mutwe wa M23 umaze kwigarurira uduce tutari duke two mu Karere.

Comments are closed.