Abarimo perezida w’u Burundi Evariste bamaganye coup d’Etat yo muri Guinea

3,665
Kwibuka30

Bamwe mu bayobozi harimo na Prezida Evariste Ndayishimiye w’igihugu cy’u Burundi bakomeje kwamagana ihirikwa ry’ubitegetsi ryakorewe prezida Alpha Conde wo muri Guinea.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo hatangiye kumvikana amasasu menshi ku ngoro ya Prezida wa Repubulika ya Guinea, yari imirwano hagati y’umutwe wa gisirikare udasanzwe warwanaga n’ingabo zishinzwe kurinda umutekano wa prezida wa Guinea Bwana Alpha Conde, ariko nyuma y’imirwano yafashe umwanya utari muto, byaje kurangira uwo mutwe wa gisirikare udasanzwe uyobowe na Mamady Doumbouya ufashe bugwate Prezida Alpha conde nk’uko byagaragaye muri twa video twagiye dufatwa.

Alpha Conde yari yambaye ishati idafunze ibipesu ku gice cyo hejuru, atuje cyane. Mu mashusho yakwirakwije, hari umusirikare umubaza ati “Hari n’umusatsi wawe twigeze dukoraho nyakubahwa Perezida, hari ubwo se twaba twagutoteje?”, undi agaceceka.

Alpha Conde hano yari azengurutswe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi.

Mu mashusho yakomeje gushyirwa hanze, wabonaga Alpha Conde ameze nk’uwumiwe, yicuza, ariko ukabona mu maso he nta bwoba na buke burimo kuko n’ubwo abo basirikare bamusabaga kuvuga ko atigeze ahohoterwa we ubwe yakomeje kwicecekera.

Hari abatangiye kwamagana icyo gikorwa cyo guhirika inzego zatowe na rubanda.

Hari bamwe mu bakuru b’ibihugu bamaze gusohora itangazo bamagana icyo gikorwa cyo guhirika ubutegetsi, muri abo harimo na Prezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye wagize ati: “Je condamne de la manière la plus ferme le coup d’Etat en République de #Guinée et j’appelle au calme et au retour à l’ordre constitutionnel.”

Kwibuka30

Mu Kinnyarwanda, tugenekereje ni nk’aho yavuze ati, ndanenze ihirikwa ry’ubutegetsi muri Repubulika ya Guineya, ndasaba ituze no kubahiriza itegeko nshinga ry’icyo gihugu.

IWACU English News | The voices of Burundi – Evariste Ndayishimiye
Perezida Evariste ati:” namaganye ihirikwa ry’ubutegetsi, ndasaba ituze muri Guinea no kubahiriza itegekonshinga

Undi wagaragaje ko atishimiye icyo gikorwa, ni umunyamabanga mukuru wa Loni, Bwana Antonio Guteres, abinyujije kuri twitter ye yagize ati:

“I am personally following the situation in Guinea very closely. I strongly condemn any takeover of the government by force of the gun and call for the immediate release of President Alpha Conde.”

Ati:” Jye ubwanjye ndi gukurikiranira hafi ibiri kubera muri Guinea, namaganye byimazeyo ihirikwa ry’ubutegetsi ku ngufu z’imbunda, kandi nsabye ko Alpha Conde arekurwa vuba na bwangu.

Ubufaransa nubwo bugwa kuba nyuma y’iri hirikwa ry’ubutegetsi, ryasohoye itangazo ryamagana kino gikorwa, ndetse busaba ko prezida Conde arekurwa.

Si ubwa mbere Alpha Condé yari agezwe amajanja n’abashaka kumuhirika ku butegetsi kuko no mu 2011 byarabaye.

Alpha Condé w’imyaka 83 yatorewe manda ya gatatu umwaka ushize, nyuma yo guhindura Itegeko Nshinga mu buryo butavuzweho rumwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.